Kuva muri Nzeri kugera muri Mutarama 2017, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane n’ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi, agirira ingendo icyenda mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo; Amerika, Aziya, Afurika n’u Burayi, aho yagiye yungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda n’Isi muri rusange.

Guhera muri Nzeri umwaka ushize, Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama zikomeye cyane zirimo iyiga ku bukungu, iy’Umuryango w’Abibumbye ndetse agenderera bagenzi be ba Mozambique, Gabon, Repubulika ya Congo n’abandi, ari nako yakira abashyitsi bagendereye u Rwanda barangajwe imbere n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI.

Kuwa 7 Nzeri 2016 Perezida Kagame yagendereye igihugu gituranyi cya Kenya yitabira Inama yiga ku buhinzi muri Afurika yabereye i Nairobi. Uru ruzinduko rwakomereje i Dar es Salaam mu nama ya 17 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Amerika

Mu cyumweru cy’akazi kadasanzwe cyo kuwa 18-24 Nzeri 2016, Perezida Kagame yerekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mijyi ya New York, San Francisco no muri Leta ya Connecticut.

Kuwa 22 Nzeli 2016, yagejeje ijambo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, avuganira impunzi n’abimukira kandi agaruka ku nshingano ibihugu by’Isi bifite zo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Ati “Inshingano duhuriyeho ku burenganzira n’imibereho myiza y’impunzi n’abimukira, bikwiye kugaragara muri ubu buryo. Iki kibazo kigomba kwitabwaho mu buryo buhoraho kandi bigakoranwa umutima w’impuhwe igihe cyose. Ntabwo bigomba kuba ikibazo gikomeye gusa ari uko ibihugu bikize bitangiye kugirwaho n’ingaruka zacyo.”

Iki cyumweru cyasojwe na Rwanda Cultural Day yabaye kuwa 24 Nzeri yabereye i San Francisco. Muri uyu munsi w’Ubudasa, Perezida Kagame yashimangiye ko uko u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga; bituma rugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo guhangana n’ibyo bibazo aho kurubera urucantege.

Ati“Dushaka kuba mu gihugu gishobora gutuma habaho ibiganiro, gishobora gutanga kikanakira. Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye.”

Afurika

Ukwezi kwakurikiyeho Perezida Kagame yaguhariye umugabane wa Afurika, aho yasuye ibihugu bitatu; Mozambique, Gabon na Repubulika ya Congo, aganira na bagenzi be Perezida Filipe Nyusi, Sassou Nguesso na Ali Bongo.

Ni uruzinduko rwatangiye kuwa 24 kugeza kuwa 28 Ukwakira 2016, rwafatiwemo ingamba z’ubufatanye mu bucuruzi, ubuhahirane mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byose n’ibindi. Hanaganiriwe ku mikorere y’ingendo za RwandAir mu mijyi ya biriya bihugu.

I Maputo Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasezeranyije mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ko nta Munyarwanda uzava muri Mozambique ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Kuwa 14-16 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye igice kimwe mu bigize inama ku mihindagurikire y’ikirere (COP 22) yabereye i Marrakesh muri Maroc kuwa 7 Ugushyingo igasozwa kuwa 18 Ugushyingo.

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 10, bunguranye ibitekerezo ku kuntu hajya haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu kurwana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umwaka wa 2017 watangiye Perezida Kagame yerekeza ku mugabane wa Aziya mu Buhinde mu nama yiswe Vibrant Gujarat Global Summit yabaye kuwa 9-11 Mutarama 2017. Muri iyo nama yahamagariye abashoramari b’Abahinde kuza gukorera mu Rwanda, ababwira ko u Rwanda rwiteguye kubakira. Yavuze ko ari igihe cyo kongera ibyo Afurika yohereza mu Buhinde bikava kuri Peteroli n’amabuye y’agaciro gusa.

Yakomeje atangaza ko mu mezi make ari imbere ingendo z’indege za RwandAir zizerekeza mu mujyi wa Mumbai.

Nyuma y’iyi nama Umukuru w’Igihugu yerekeje i Bamako muri Mali mu nama ihuza Afurika n’u Bufaransa, akomereza i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu yabaye kuwa 17-19 Mutarama 2017.

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rimaze kwigaragaza nk’ikintu gikenewe ku baturage n’umusingi ukomeye w’iterambere, kurusha uko ryafatwa nk’ikintu cy’umurimbo.

Ati “Hatari internet yihuta kandi ihendutse, haba hari uburyo buke bwafasha abantu ngo bivane mu bukene bagere ku burumbuke mu kinyejana cya 21.”

Impera za Mutarama 2017 cyari igihe gikomeye aho Perezida Kagame yagiye muri Ethiopia yitabiriye inama idasanzwe ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika byibumbiye muri AU. Yabamurikiye amavugururwa ya Komisiyo yari yarashinzwe, abereka uburyo Afurika ishobora kwihaza idateze amaso inkunga z’ibihugu by’Amahanga.

Mu mezi atanu ashize Perezida Kagame yakiriye abashyitsi batandukanye. Kuwa 18-23/10/2016 yakiriye umushyitsi muhire, Umwami wa Maroc wagendereye u Rwanda iminsi itandatu. Yanakiriye Wood, umuherwe wamwijeje kongera ishoramari mu cyayi cy’u Rwanda n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Jan Eliasson.

 

 

 


https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/f38d6da905ccee6e5f7a6e4f6a08e0.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/f38d6da905ccee6e5f7a6e4f6a08e0.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICALATEST NEWSWORLDKuva muri Nzeri kugera muri Mutarama 2017, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane n’ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi, agirira ingendo icyenda mu bihugu byo ku migabane itandukanye irimo; Amerika, Aziya, Afurika n’u Burayi, aho yagiye yungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye bigamije guteza imbere u Rwanda n’Isi muri rusange. Guhera muri Nzeri umwaka ushize,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE