Nyuma y’ uko itangazamakuru mu Rwanda rivuze akarengane kakorewe abaturage bo muri Gicumbi bibwe na Hussein Niyoyita Zoubair bakunze kwita “Ziba” kubera ukuntu agenda akangana yitwaje ngo ukuntu akomeye muri RPF, Ngirente yamenye ukuntu uyu ” Ziba” yariye amafaranga ya cooperative arenga Miliyoni 15 z’ amanyarwanda , agashyira mu kaga abakozi b’ umushinga w’ ubwubatsi bw’ iyo cooperative abambura ayo bakoreye, akanarya amafaranga ya Minisante , arinumira !!!!

( soma inkuru y’ ukuntu Hussein Niyoyita yabujije amahoro abaturage ba gicumbi: https://www.chronicles.rw/2020/01/31/why-is-no-institution-willing-to-act-on-gicumbis-untouchable-man/_)

Ngirente nawe yaba yaremeye akazi ko kwifotoza y’ uhira gusa ?

Minisitiri Ngirente mukazi gakomeye

Inyenyeri yabashije kuvugana n’ abazi icyo kibazo muri Primature batubwira murwenya rw’ agahinda bati ” Ngirente se nyine agire ate ?”

Undi ati ” Ngirente yavanywe muri Banque Mondiale kugirango atunganye ibintu by ‘ imibare anashyire kumurongo plannings za projects kugirango tujye dushobora gupasa ( kugaragara neza ) audits z’ abazungu ( abaterankunga)…Rwose ibyo arabishoboye . Muragirango ajye guhangana n’ umwana wa RPF ashaka iki?…Hano buri wese aba azi umurongo atarenga n’ aho inshingano ze zihagararira. Uzabaze Mukantabana. Umukoresha ni umwe wirinda kumuvangira ( gukora ibyamurakaza). Uwibeshye akiha iby ‘ubugabo birangira ahunze …ubuse uwahunga yaza iyo asanga nde ko RNC mwayihariye Kayumba ngo imutunge? “

Undi nanone ati ” …Iyo wumva Polisi Denis uzi avuga ngo byose babimuvugiye wumva Ngirente yagira ate? Abanyagicumbi ubwo nibihangane cyangwa bazajye kuregera kuri Twitter! Abanyabwenge bamenye aho rukiko rukuru ruherereye.”

Arakomeza ati “… Bamporiki niwe wenyine ushobora kuvuga aha. Yavuze nyina turamuseka.Uriya Muhungu azi ubwenge ! Abo banyagicumbi bazamushake abavugire, nanjye ndi Ngirente ntacyo namarira abo bantu nubwo ikibazo cyabo nkizi cyane.”

Ngirente yifotoza na H.E

Wagira ute ? Ngirente agire ate ko akabi gasekwa nk’ akeza!

Christine Muhirwa