Ubanza ntamuntu utaririmbirwa isabukuru iyo umunsi we wageze muri iki kinyoma cyuko ngo dusigaye tugendera kuri viziyo! Ngo ntamurozi wabuze umukarabya!

Njya mbona abantu bagura twa tugofero abazungu batwigishije kwambara turirimba aniveriseri muri T2000 , Hariya hafi ya SULFO no kwa Ndamage bagiye gusenyera  vuba aha… Rimwe na rimwe umuntu aba anitahiye yiruhiye ukajya kubona ukabona abantu bakuguyeho ngo surupurizeeeee!

Kuri uyu munsi wisabukuru y’ “ ingambanyi y’ abanyarwanda “  , nubwo ntari butumirwe muri ka “party” bamuteguriye ka surupurize  gahuriramo n’ inkomamashyi z’ ikambere , nanjye reka mwifurize kubaho indi myaka myinshi  ntituzamubure atadusobanuriye impamvu agambanira abanyarwanda , agategeka kwica ubudasiga n’ impinja , akatwicisha inzara, adupyinaguza , aturobanuramo abantu n’abo atagomba kubona no kumva; nukuntu ashaje abeshya!

Muri uru Rwanda hari aho bougie zagukoraho ugafungwa  ukazamaramo imyaka niyindi , wavamo ugatahana dossier ya jenoside … Ariko Kagame  we arahuha kuri bougies ze bamuha amashyi yurufaya ( nubwo ari nka yayandi yo muri Koreya ya Ruguru , amwe y’ abarenzaho barwajwe igifu no guhakwa …)

Sinakwifuriza umuntu aniveriseri nziza ntamuhaye akantu  ka cadeau , nkumuntu wasirimuwe niyi viziyo yatugwiririye …ariko narebye nsanga nta cadeau namuha yamurutira iki kiganiro cya bwana  Prime Minister Twagiramungu Faustin.

Isabukuru Nziza !

Christine Muhirwa