Haba hari abandi banyepolitike barekuwe?
Inyenyeri imaze kwegeranya amakuru arebana n’ abarekuwe nyuma y’ icyemezo cy’ inama y’ abaministiri yanemeje irekurwa rya Victoire na Kizito Mihigo , anyuranyije n’ ayari atangiye gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga yuko muri 2138 barekuwe haba harimo izindi mfungwa za politike .
Amakuru atugeraho ni ay’ uko abafunguwe benshi ariabari barangije 2/3 by’ igifungo cyabo , bafunzwe baregwa ubusambo no kunnywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge!
Abo twashoboye kuvugana bategereje ababo bazize icyo leta yaba yarabonyemo politike bibwiraga ko bashobora kuba bafunguwe amaso ngo yaheze mukirere . Barinubira cyane imvugo yuko hatanzwe imbabazi :
” Ubundi niyo umuntu yabaga arangije 2/3 by’ igifungo yashoboraga gufungurwa atananditse kuko erega gutunga abagororwa muri gereza bihenda leta , nubwo nayo ibakoresha utuzi dutandukanye nko kubaza nibindi, ubwose imbabazi zirihe ko nubundi bagombaga gufungurwa?”
” Abafunguwe urebye ni abazize ibyaha by’ ubusambo n’ urumogi. Abanyepolitike barimo ni V.Ingabire n’ uriya musore Kizito Mihigo. Abandi ntaho bagiye baracyari mo.”
” Leta ifite icyo yari igamije mukurekura umunyepolitike uzwi cyane kurwego rw’isi n’ umuhanzi w’ icyamamare nka Kizito Mihigo. Abandi ntaho bahuriye na politike , ni umubare gusa bashaka kwereka isi .”
Twizereko aba 2138 batazapfa urw’ abakoze TIG batubwiye ko basubiye mumirimo isanzwe bwacya tugashiduka imiryango iharanira uburenganzira bwa mintu itubwira ko babuze , ko bashiriye kw’ icumu rya Kagame na FPR ye!
Nugukomeza gukurikiranira hafi , abafite amakuru mugakomeza kuyatanga.
Christine muhirwa