Gutuka Minisitiri wa South Africa byateje ikibazo mu mubano n’u Rwanda
Kuzahura umubano w’u Rwanda n’Africa y’Epfo byajemo ikibazokuko uruhande rwa Africa y’Epfo rushinja urw’u Rwanda gutuka Minisitiri w’Ububanyin’amahanga w’iki gihugu Lindiwe Sisulu no gusesereza iki gihugu ku mbugankoranyambaga.
Umuvugizi wa Sisulu witwa Ndibhuwo Mabaya yahakanye ko ibikorwa byo kuzahura umubano byahagaritswe ariko yemeje ko uhagarariye Africa y’Epfo mu Rwanda yasabwe kubaza Guverinoma y’u Rwanda ibyavuzwe byo gutuka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Lindiwe Sisulu.
Ikinyamakuru Maverick dukesha iyi nkuru kivuga ko Ikinyamakuru Rushyashya cyo mu Rwanda cyanditse inkuru ituka uyu Minisitiri wa Africa y’Epfo kimwita ‘Indaya’. Ndetse ko ibyagiye byandikwa kuri Twitter na Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Pretoria yabibonye nk’ibiyisesereza.
Uhagarariye u Rwanda muri Africa y’Epfo Vincent Karega nawe ngo yahamagajwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga i Pretoria gusobanura iby’ibyo bitutsi.
Mabaya avuga ko batishimiye ibitutsi byo kuri ‘social media’ kandi babimenyesheje uhagarariye Leta y’u Rwanda i Pretoria mu cyumweru gishize.
Ati “Uduhagarariye nawe mu Rwanda yabonanye n’abayobozi i Kigali mbere y’uko agaruka hano ngo tubimubazeho. Yababwiye ko tutishimiye ibyavuzwe kuri ‘Social Media’ kuko bibangamiye imibanire y’ibihugu byacu.”
Mabaya yemeza ko kuzahura imibanire ya Africa y’Epfo n’u Rwanda bikomeje ariko ko uwo muhate utakomeza kugenda neza mu gihe urundi ruhande ngo ruri gutuka urundi kuri Social media n’izindi mbuga.
Kuri Twitter Olivier Nduhungirehe yahise yandika ati:
“If any SA official wishes to negotiate w/a convicted criminal hiding in #SouthAfrica and leading a subversive movement operating in our region, he/she is free to do so, on his/her own and for him/herself.
“But he/she should never think about involving #Rwanda into this ‘negotiation.’”
“Inshoreke ya Kayumba Min. Lindiwe Sisulu, aramusabira imishyikirano na Perezida Kagame”
Iyi nkuru ariko yaje guhita ivanwa ku rubuga rw’iki kinyamakuru.
Kayumba Nyamwasa yahoze ari umugaba w’Ingabo z’u Rwanda aza kuregwa ibyaha, aracika, akatirwa gufungwa imyaka 24 adahari yamburwa n’impeta ze zose za gisirikare. Mu buhungiro muri Africa y’Epfo akorerayo ibikorwa birwanya Leta y’u Rwanda.
Muri Africa y’Epfo aho ari na we amaze kurokoka ibikorwa bibiri by’ubugizi bwa nabi.
Ikibazo cye n’ishyaka RNC rihakorera na bamwe mu bandi bahahungiye cyakomeje guteza ibibazo by’imibanire hagati ya Kigali na Pretoria.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibara, umunyamakuru yamubajije ku gutuka abayobozi b’ibindi bihugu bikorwa na bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda niba bitabangamira ububanyi n’ibyo nibyo bihugu.
Minisitiri Dr Sezibera yasubije ko gutukana bidakwiriye, ko bikorwa n’abadafite amakuru kandi bigira ingaruka mbi ku babisoma, abanyamakuru bajya begera inzego zikabaha amakuru aho gutukana.
Minisitiri Sezibera kandi yavuze ko mu biganiro biriho byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’Epfo nta bigendanye na Kayumba Nyamwasa byigeze bigarukwaho.
UMUSEKE.RW