Gusubiza abademobe mugisirikari : u Rwanda rwaba rwararangije imyiteguro y’ intambara!
Inyenyeri News Group ikomeje kwoherezwa amakuru ava ahantu hizewe avuga ukuntu abademobe bari gusubizwa mugisirikari.
“…Bafashe aba Demobe kugera ku imyaka 47 bavuga ko bagiye kubasubiza mu gisirikare ubu bakaba bari kujya mu mahugurwa, ibi byahereye mu akarere ka Musanze , hakurikira ho Nyabihu ,Rulindo kuko ngo hazajya hagenda uturere 3 twavayo hakajyayo utundi 3.
Hatoranyijwe aba Demobe bagomba kujya k’urugamba banyuze Kongo bamwe bakazajyanwa muri Red Tabara bakazajya i Burundi, ikindi gice kikazamuka Rutshuru na Beni kigasanga ADF muburyo bwo kwitegura gutera Uganda.
Hari impumgenge z’ uko Museveni yaba ashaka gufasha RNC ya Kayumba bakataka u Rwanda bityo nabo baragirango bitegure kuburyo bahita batera bagatungura Museveni bakamutsinda agahirikwa .
Ikindi gice cy’ abo basirikari kikaba aricyo kujya kurwanya FDLR no gukomeza gahunda ya “balkanisation ” ya Kongo. Ubu muri turiya turere nakubwiye hategenyijwe ko abo ba Demobe bamenyereye intambara aribo bagomba kubanza nyuma bakazaboherezamo abandi kuburyo ahari aba Demobe 100 bazajya babongeramo abandi 200 bashya ngo babamenyereze abandi . Byateganyijwe gutyo kugirango u Rwanda ruramutse rutewe u Burundi ntibuzabone uko bufasha kuko nabwo buzaba bwugarijwe na Red Tabara, Uganda nayo ntibuzabone uko itabara kuko ADF izaba ibumereye nabi bityo abateye u Rwanda babure gifasha batsindwe.
Amakuru mfite ni uko ngo haherutse kugaragara abasirikare bavuga ikirundi bambaye imyenda y’u Rwanda binjira mu shyamba ry’ibirunga rya Kongo abandi baza bambaye civil nabo bavuga ikirundi bakagaragara mu mugi wa Goma nyuma bakaburirwa irengero.”
Inyenyeri News Group irakomeza kubakurikiranira aya makuru.
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/gusubiza-abademobe-mugisirikari-u-rwanda-rwaba-rwararangije-imyiteguro-y-intambara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-11-3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONInyenyeri News Group ikomeje kwoherezwa amakuru ava ahantu hizewe avuga ukuntu abademobe bari gusubizwa mugisirikari. '...Bafashe aba Demobe kugera ku imyaka 47 bavuga ko bagiye kubasubiza mu gisirikare ubu bakaba bari kujya mu mahugurwa, ibi byahereye mu akarere ka Musanze , hakurikira ho Nyabihu ,Rulindo kuko ngo hazajya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS