Abakozi bo mu ruganda rutunganya amata ruri mu murenge wa Bukure muri Gicumbi bavuga kobibabaje kubona intsinga z’amashanyarazi zica hejuru y’uruganda rwabo,bagahendwa no kugura essence yo gukoresha mu mashini zitunganya amata.

Ngo amashanyarazi aca hejuru y’uruganda kandi bayakeneye

Abanyamuryango biriya Koperative COOPEMOBU  bavuga kokugura essence yo gukoresha bibatwara amafaranga atari munsi ya Frw 1. 377.600ku kwezi. Ngo buri munyamuryango hari amafaranga akatwa kugira ngo haboneke ayo kugura essence.

Umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative witwa  Mukamfizi Valerie avuga ko amata bagemura ku ikusanyirizo  bakatwa amafaranga yo kugura amashanyarazi.

Ngo babishyura Frw 160 kuri Litiro kandi ahandi igurishwa 350. Bifuza ko amashanyarazi yashyirwa mu ruganda bityo ikiguzi cy’ingufu zikoresha imashini zarwo kikagabanuka.

Bavuga ko amata bakama nimugoroba uruganda rutayakira kuko moteri ziba zazimye.

Umuyobozi wa Koperative COOPEMOBU witwa Jean Marie Vianney  Rudasingwa avuga ko baganiye n’abanyamuryango,  bemeranya ko bazajya bakatwa amafaranga 10 kuri litiro imwe.

Ngo bari bafite ikizere ko amashanyarazi azabageraho vuba ariko hashize imyaka itanu atarabageraho.

Avuga ko bamenyesheje ubuyobozi ikibazo cyabo ariko kugeza ubu ntikirakemurwa.
Barasaba ko bafashwa kubona amashanyarazi byaba  ngombwa bakaba baterwa inkunga y’amafaranga runaka bakongeraho ayabo.

Ngo bigeze kubaza ikiguzi byabasaba kugira ngo bishakire amashanyarazi ubwabo bababwira ko kitajya munsi ya Frw 19. 5000.000.

Rudasingwaati: “Dukeneye amashanyarazi kuko dukorera mu gihombo,  turamutse tuyabonye twakwagura ibikorwa byacu,  tukareba uburyo twajya tugura ibiryo by’inka bizana umukamo mwinshi ndetse naho kuzivuriza mu gihe zarwaye.   Ubu dukonjesha amata gusa, kandi ibyuma biyakonjesha bikeneye amashanyarazi menshi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure Bayingana Theogene avuga ko ikibazo cy’abaturage akizi, ndetse ko bateganyagakuyabagezaho vuba   kuko  amapoto yamaze gushingwa.

Agiraati: “Iyi Milk Collection Center ya Rwesero  yaje ikenewe kuko mbere abaturage baburaga aho bajya kugurisha amata,  gusa ikibazocy’amashanyarazi kirazwi  no ku rwego rw’Akarere.Imirimo ya nyuma yo gushinga amapoto yamaze gukorwa,  dufite ikizere ko azabageraho mu gihe gito.”

Umuyobozi w’Ishami rya EUCL muri Gicumbi witwa  Fulgence  Nkundabakuze yabwiye Umuseke ko amashanyarazi ari bugere ku bakorera muri ruriya ruganda bitarenze icyumweru gitaha.

Avugako amashanyarazi azagera ku batuye uriya murenge muri rusange abakabasha gukora imirimo ibateza imbere.

Gukonjesha amata bibasaba amashanyarazi menshi atangwa na moteri 
Moteri bakoresha iba muri iyi nzu
Iyi moteri ikenera essence nyinshi ku munsi
Rudasingwa uyobora iriya Koperative avuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bukabizeza ko bizakemuka ariko ubu hashize imyaka itanu.

Evence NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/Gicumbi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSAbakozi bo mu ruganda rutunganya amata ruri mu murenge wa Bukure muri Gicumbi bavuga kobibabaje kubona intsinga z’amashanyarazi zica hejuru y’uruganda rwabo,bagahendwa no kugura essence yo gukoresha mu mashini zitunganya amata. Ngo amashanyarazi aca hejuru y’uruganda kandi bayakeneye Abanyamuryango biriya Koperative COOPEMOBU  bavuga kokugura essence yo gukoresha bibatwara amafaranga atari munsi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE