Umunyamakuru w’Inyenyeri yasuye Rubakuba wahoze aragirana na Gen Kabarebe James igihe yari akiri umusore mu gihugu cy’Ubugande. Rubakuba ugaragara nk’ugikomeye nubwo bwose yavuze ko ngo anganya imyaka na Gen James Kabarebe, yavuze ko ngo we yitanze mu bundi buryo ariko ko atigeze ajya ku rugamba nka Gen Kabarebe. Ati “ndacyakomeye kumurusha kuko nagumye aho mvuka naho Gen Kabarebe we arashaje kubera imibereho mibi. Aho muherukira namukubise amaso mbona asa n’aho ambyaye. Igihe yavaga ahangaha yerekeza I Rwanda yari umusore ubona ko ntacyo abaye ariko ubungubu ukuntu ameze biteye ubwoba!!”. Rubakuba yarakomeje atubwira ko iwabo Gen Kabarebe babaye abashumba igihe cyose bari mugihugu cy’ubugande. Ati ” twararagiranye rwose kandi yari inshuti ya njye ariko aho akomereye ntakinyikoza, ndetse uroye neza arananyanga kubera kuba ndi umwe mu bantu bamuzi neza n’umuryango we wose hakiri abadirigi, nako abahanya! Ariko ibyo ntacyo bimbwiye azagume iwabo i Rwanda nange nzaguma hano iwacu ibugande.”
Yarakomeje ati ” iwabo wa Gen Kabarebe bashumbye kwa Byamatongo wari utuye Burunga na Buremba, bizwi na Murari wari ufite ise wari umuganga Burunga. Iwabo wa Gen Kabarebe bigize abahima babita n’amazina y’abahima mu rwego rwo kudashaka kwitwa abanyarwanda,
akaba ari nayo mpamvu na n’ubu ikinyarwanda atari yakimenya.
Iby’ubwo buzima bwabo, uretse na njye , Murari na se Nyagahura, Gakwerere na mwene se Rwabuneza, na Byamatongo ari we washumbishije iwabo wa Kabarebe , bose bambera umugabo!!!” Uwo Byamatungo twaje kumenya ko yari mwene wabo wa hafi na Gen Elly Tumwine w’Ubugande.

Twarakomeje turacukumbura, tuza kumenya koKabarebe arangije umwaka wa gatandatu wisumbuye yagiye kwigisha Kazo secondary, kandi amafaranga yamugejeje muri uwo mwaka wa gatandatu akaba yarayahawe na se wa Kayumba Nyamwasa. Yaje Kujya muri University, amaze gukora ibizami inshuro enye, atsinda ku ya gatanu! Kubera ko ho batishyuraga, yarakomeje aragerageza kubera ubuswa, kugeza igihe bamupfuye agasoni baramureka ajyamo!

Umuhima yasoje agira ati ” si Gen Kabarebe gusa, n’abavandimwe be batazi gusoma no kwandika nka Karakire, John Mwebaze , bariraritse , nabo ntibakireba abo babanye, nako baragiranye”!!!!