Gen Kabarebe ngo ababariye uwakwiha kurwanya icyiyone cy’ urwara runini cyimena inda !
Aya magambo ya Joseph Goebbels wa Kagame Generali Kabarebe twahisemo kurebera mu indorerwamo y’ uyu mugani wa kinyarwanda twayasanze muri iyi nkuru https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwakwiha-kurwanya-perezida-kagame-ndamubabariye-gen-kabarebe
Uyu mu Generali wagize kwihererana urubyiruko akarushushanya ubu akaba noneho ageze kuri vitesse yo kurutera ubwoba ngo hato rutazahumuka rukivumbura kubukoloni bwe na shebuja babujije umudendezo abanyarwanda mugihugu cyabo isa nk’ iza yiyongera kumagambo ya Lt Col Muhizi uhetutse nawe kuvuga ngo ntamuntu wemerewe kwigaragambya mu Rwanda …
Gen Kabarebe yagize ati:
“Ibintu byo kurwana intambara mu mateka ye, Perezida Kagame nta mateka yo gutsindwa urugamba afite, ikindi mu myumvire ye gutsindwa ntabwo bijya bibamo, nta kintu kitwa gutsindwa kiba mu myumvire ye, tunarebe no mu zindi ntambara buri gihe yarateguraga akagupangira intambara akaguha gahunda kandi akaba azi ko ugomba gutsinda.”
“Ibyo gutsindwa ntibijya biba mu myumvire ye ntabwo yemera gutsindwa, n’aba bose mujya mwumva ko barwanya u Rwanda hirya no hino, uwakwiha kumurwanya ndamubabarira kuko njye mbizi, kuvuga ngo yatsindwa ni ukwibeshya nta na hamwe yatsindwa.”
“Nkatwe abasirikare yayoboye tuba tuzi ko bidashoboka, n’aba birirwa bakoresha za YouTube ni umunwa gusa, ni urusaku gusa ariko iby’intambara byo babyibagirwe, intambara zigira ba nyirazo.”
Generali Kabarebe ariko ashatse yacisha make akareka kuririmba uwo mukoresha we kuko nta ntambara yigeze atsinda . Abasirikari bayimutsindiye icyo yabakoreye cyaramenyekanye . Kigali yafashwe na Ndugute . Kuba Kabarebe yararwaye ihungabana rya Stockholm syndrome rituma umuntu akunda uwamukoreye iyica rubozo , akaba aramya Kagame wamumenyereje inshyi wenda urubyiruko ahora abeshya nti rwapfa kubyisobanurira ariko ntiruyobewe ko ibyo avuga ari ububwa ko ntamugabo umurimo kuko ari ntamunyarwanda utarambiwe iterabwoba rya gikoloniza rya FPR n’ abajura kabuhariwe bayikuriye.
Turarambiwe. Turabarambiwe . Muzatsindagira mupfundikire umujinya w’ abanyarwanda, babahunge mubakurikire mujye kubabuza amahoro, mujye mubaturanyi mubibe urwango, umunyarwanda mumuhindure kivumwa ariko nkuko Fred Muvunyi wahoze ayoboye Rwanda Media Commission yasize abibabwiye , mwicaye kugisasu kandi kizabaturikana bitinde bitahe kuko umunyarwanda atazahora yubitse amaso .
Icyo bikoze Gen Kabarebe ni ahumure , icyiyone cy’ urwara runini ahangayikiye kizimena inda ubwacyo iyo ntambara acyikangira kitanayibonye .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/gen-kabarebe-ngo-ababariye-uwakwiha-kurwanya-icyiyone-cy-urwara-runini-kimena-inda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/arton116038-14e73.jpg?fit=600%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/arton116038-14e73.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONAya magambo ya Joseph Goebbels wa Kagame Generali Kabarebe twahisemo kurebera mu indorerwamo y' uyu mugani wa kinyarwanda twayasanze muri iyi nkuru https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwakwiha-kurwanya-perezida-kagame-ndamubabariye-gen-kabarebe Uyu mu Generali wagize kwihererana urubyiruko akarushushanya ubu akaba noneho ageze kuri vitesse yo kurutera ubwoba ngo hato rutazahumuka rukivumbura kubukoloni...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS