Gatera arishyuza abamuririye imbwa ze 2 indishyi ingana na 1.500.000 frws.
Gatera Jean Bosco utuye mu kagali ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera arasaba indishyi ingana na 1500000 ku bantu bamuririye imbwa ebyiri zamurindiraga urwuri.
Gatera Jean Bosco akaba ngo ubusanzwe yorora inka n´ihene. Abisobanura, ngo taliki 23/12/2011 yarabanje abura imbwa ye ifite ibibwana, naho ejo ku cyumweru abura ihene ye agiye kuyishaka n´imbwa iba iragiye.
Ngo yaje kujya kwa Alexis ahasanga abasore bagera kuri batanu ashaka kumenya icyo bahuguyeho yiyambaza local defense basanga umugore wa Alexis ahishije inyama ari kumwe n´undi witwa Nzabakirana na Habinshuti ( uyu akaba ari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye ku kigo cya ESPEGA Gashora). Baje gukurikirana rero basanga uruhu n´umutwe by´imbwa ye bitabye inyuma y´urugo kwa Alexis.
Tumubajije ku cyifuzo cye yadutangarije ko akurikije akamaro imbwa ze zariwe zari zimufitiye abazirirye bakwiriye kumuha indishyin ingana na 1.500.000 y´amanyarwanda. Ati izi mbwa zarindaga urwuli none nazo batangiye kuziba.
Nzakirwanimana Yofesi, uri mu batangiye igeragezwa ry´akaboga ka Nyarubwana muri kariya gace, ahakana ko imbwa bariye atari iyuriya mugabo ngo ahubwo ari iya mugenzi wabo Alexis. Avuga yigiye kurya imbwa aho yabanaga n´abatanzaniya mu Umutara ariko bakaba bararyaga izagonzwe n´imodoka.
Ageze mu Ubugesera rero akaba yarasabye bagenzi be ko batangira kuzirya bakareba ko ntacyo baba. Gusa ngo ahari umuhungu wabasabye ko bamuhaho akazicuruza bamuha amaguru ajya kuyacururiza ku gasanteri ka Nyabagendwa. Ku umugoroba ngo hari hasigaye nke izisigaye barazirya.
Veterineri w´Akarere ka Bugesera, Dr Kayitankore Leonidas avuga ko ikibazo cy´abarya imbwa kitamenyerewe mu umuco nyarwanda, ariko kandi ngo hakaba harimo ingaruka kuko bazirya zidapimye. Ngo mu gihe imbwa barya yaba ifite indwara y´ibisazi bayandura kandi bakayanduza n´abantu.
Uyu ni mucoma Kanda hano usome
Umuryango.com
ibyo nibyo bituma miruga imanza zibirarane nyishi, gusiba urubanza ntibirubuza kurubyutsa iyo urega abikoze mu gihe giteganijwe, iyo atabikoze bivuze ko nta nyungu afite mu gukurikirana urubanza rwe, bref bene izo manza z’ababburanyi bose batitabye n’ugusibwa noneho ufite inyungu akabyutsa urubanza.