Gasana Emmanuel yoherejwe gucukuza WC muntara y’ amajyepho!??
Abanyanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu mugoroba babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, ingo 709 zitabugiraga zizaba zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Inama mpuzabikorwa y’Akarere yari iteranye uyu munsi ihuje inzego zinyuranye muri aka karere
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere Guverineri ubwe yari ayoboye yavuze ko ashingiye ku izina ry’Abesamihigo ry’aka karere bitari bikwiye ko hagira umuturage n’umwe udafite ubwiherero kandi ibyo bakora biri mu nyungu z’abo bayobora.
Commissioner General Gasana avuga ko ibyo aba bayobozi biyemeje bagomba kubishyira mu bikorwa uyu mwaka.
Ati ”Mayor yatubwiye ko hari abadafite ubwiherero namba hakaba kandi n’abafite ubutujuje ibisabwa ndizera ko iki kibazo kigiye gukemuka.”
Mu magambo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bavuze bahagaze bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ndetse na Perezida w’Inama Njyanama bose bahurije ku ijambo rimwe ko nta kabuza ingo 709 zose zizaba zubakiwe ubwiherero bitarenze taliki ya 30 Ukuboza.
Bamwe mu bari muri iyi nama mpuzabikorwa babwiye Umuseke ko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka aba bayobozi bari bihaye iminsi 15 ko iki kibazo kizaba cyakemutse.
Bavuga ko hari igihe izi nzego zemera ibyo zitazakora zishaka kwivana imbere y’abayobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko hari n’ingo zirenga ibihumbi umunani (8000) zifite ubwiherero butuzuye ko nazo bagiye gushaka uko bwuzura mu minsi mike.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi yavuze ko hari n’abafite ubwiherero butuzuye bugomba kuzuzwa vuba
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi Nyoni Lambert yabwiye izi nzego z’ibanze ko kubakira abaturage ubwiherero bidasaba amikoro ahambaye kuko ubwiherero bazubakirwa butazaba burimo amakaro (careaux).
Guverineri gasana yibukije ko hari n’akazi kabategereje ko kuzamura Ubukungu,Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza, umutekano ndetse n’Imihigo.

Abayobozi b’Imirenge imbere y’iyi nama bihaye impera z’Ukuboza bakaba bakemuye iki kibazo

CG Gasana abwira aba bayobozi ko nta muturage bayobora ukwiriye kuba adafite ubwiherero

Guverineri CG Gasana yabibukije ko atari iki cyonyine kibareba
MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW
