Nyuma yuko urubuga  mediapart rushyize ahagaragara video  yerekana abasirikari b’ abafaransa “baganira” kubwicanyi bwari buri gukorerwa abatutsi , aho umusirikari umwe (sergent chef) yatangaga “rapport” abwira umukuriye ( colonel) ati  habuze gato ngo duterwe amabuye ( lynchage) igihe twahuye n’abatutsi bahungiraga mumisozi  kuko uwo twari kumwe ( guide ) bahise bamumenya kuko  bari bamuzi ari  interahamwe ( milice );  imiryango irimo FIDH (Fédération internationale des ligues des droits de l’homme), LDH (Ligue des droits de l’homme) na Survie,  irasaba ko dossier y’ iperereza ku  bikorwa by’ ingabo z’ ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside  yongera gufungurwa .

Mugihe u Rwanda rwitegura kwibuka 25 , Emmanuel Macron ategerejwe nk’ umushyitsi ukomeye .

Ubufaransa bwaba bugiye kuva kwizima bukemera bugasabira imbabazi ibyo bushinjwa n’ ibishinjwa abasirikari babwo?

 

 

 

 

 

Christine Muhirwa