Mugihe igice cya opozisiyo nyarwanda cyubaka iteme rinengwa n’i ntiti z’ ingenzi zigize abatavuga rumwe na leta iyoboye u Rwanda muri iki gihe, FPR ihugiye muri gahunda zo kwiyagurira amarembo mu bucuruzi ititaye kubayivugiriza induru.

Muri gahunda yo guhindura u Rwanda  “Financial Hub” (ihuriro ry’ ishora imari ), FPR imaze kugwiza urubyiruko rwigishijwe mu ibirebana n’ imiyoborere y’ isi , icyerekezo cy’ akarere k’ ibiyaga bigari ,ubucuruzi n’ ishoramari kuburyo abahangana na leta yashoye akayabo muri uru rubyiruko bashobora kuzasanga umukino warabasize.

Ifite ingufu za gisirikari ikanagira ingufu z’ amafaranga. Opozisiyo nyarwanda ivuga ko abaturage bayiri inyuma kuko “ banga Kagame n’ agatsiko ke” ntiyaba yibeshya ko kuri iki gihe buri muntu yimenya?

Ko mugihugu ubukene  buvuza ubuhuha bimwe birenze nzaramba, umusanzu wa opozisiyo nyarwanda usibye kuvugiriza induru iyo leta n’ inkoni yayo y’ icyuma, ni uwuhe?

Haba hari ikigega yaba yarashoboye kwubaka  ngo wenda irebe uko yafasha guca inzara mugihugu? 

Haba hari ikintu nakimwe ishobora guhurizaho cyagirira abo banyagihugu ihora itabariza akamaro?

Opozisiyo nyarwanda ntiyaba yitaye ku ugukuraho umutegetsi uriho kurusha icyo yamarira abaturage?

Ese gukuraho iyo leta yubakiye kumuntu umwe biramutse bidashobotse , impinduka dutegereje ikarangirira mu uguhindura izina ry’ umuyobozi systeme ikaguma uko iri, opozisiyo nyarwada ubona itanateze kuzagira aho ihurira na leta y’ u Rwanda mubiganiro kuko ari nta ngufu za gisirikari ifite , akaba ari nta bumwe cyangwa umutungo byayiha ijambo ryumvikana ifite yaba kurwego rw’ igihugu cyangwa kurwego mpuzamahanga, imariye iki abanyarwanda kuva ari ntakamaro igiriye abari hanze usibye nyine kubaheza iyo ntinashobore kumvikanisha akarengane k’ abari mugihugu ngo babone ubutabazi cyangwa ngo yo ubwayo ibatabare ?

Samuel Kamanzi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/10/1602190215255225296729498237870.jpg?fit=850%2C565&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/10/1602190215255225296729498237870.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONMugihe igice cya opozisiyo nyarwanda cyubaka iteme rinengwa n’i ntiti z’ ingenzi zigize abatavuga rumwe na leta iyoboye u Rwanda muri iki gihe, FPR ihugiye muri gahunda zo kwiyagurira amarembo mu bucuruzi ititaye kubayivugiriza induru. Muri gahunda yo guhindura u Rwanda  “Financial Hub” (ihuriro ry’ ishora imari ), FPR imaze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE