Evode Uwizeyimana ari kugira inama Kagame uko bagombye kwitwara ku ifunga rya Kizito Mihigo
Amakuru agera ku Inyenyeri News aremezako umunyamategeko Evode Uwizeyimana yabwiye ubutegetsi bwa Kagame ko ibyo bari gukorera Kizito Mihigo, bamishinja mu binyamakuru, banamujyana imbere y’abanyamakuru kubazwa afite amapindu, kandi nta mujyanama mu mategeko afite, ko ibyo bikorwa aribyo bituma ibihugu byo hanze , ndetse n’imiryango irebana n’uburenganzira bw’abantu bivugako nta butabera nyabwo buba mu Rwanda
Evode yabigejeje kuri Jack Nziza, wahise aramuseka, amubwirako batitaye kuri ibyo abanyamahanga bavuga, ariko aho Kagame abimenyeye, yategetseko bitondera ibyo bikorwa, ngo kuko amaze kunanirwa no kugenda yisobanura iyo ari hanze.
Nibwo ikinyamakuru kimukorera IGIHE cyasohoye inyandiko yiskwe ‘’ Minisitiri Mitali yatunzwe agatoki ku guhamya icyaha abataraburanishwa n’inkiko
Muri iyo nyandiko bavugako ‘’ Abashakashatsi, abanyamategeko n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, basabye umuntu uwo ari we wese kwirinda guhamya umuntu icyaha igihe inkiko zitaraca urubanza. Mu bihanangirijwe harimo Minisitiri Mitali wise umwe mu bafashwe na polisi “umugizi wa nabi nk’abandi bose.”
Muri iyo nyandiko banavugako umuyobozi w’ishami ry’amateko muri INILAK, Mazimpaka Emmanuel, yabwiye Radio Flash ko “Guhamya umuntu icyaha bikorwa n’urukiko, ntabwo rero umuntu ku giti cye, uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guhamya umuntu ko ari umunyacyaha.”
Hanumvikanye cyane ku maradiyo no mu binyamakuri icyo umushinja cyaha Alain Mukurarinda abivugaho, asobanira ko nta muntu wari ukwiye kwitwa umunyacyaha iyo urubanza rutaracibwa.
Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yamenyesheje inshuti ze za hajo ko Alain Mukurarinda yatangaje ibyo amaze gutegekwa kuvugana na Evode kugirang amugire inama y’ibyo agomba kuvuga. Evode akaba anavugako ibi byose bigaragaza ko akenewe cyane koko n’umutegetsi. Tubihe amaso !!