Ese Me Evode Uwizeyimana uzwi cyane kuri BBC aje gusimbura Karugarama ?
Inkuru dukesha ikinyamakuru umuryango iravuga ko Evode Uwizeyimana w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza ari mu rwanda, Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga anenga uburyo imikorere y’ubutabera bw’uRwanda, yaba ari mu Rwanda ndetse ari no mu nzego z’ubutegetsi.
Me Evode Uwizeyimana wabaga hanze nk’impunzi ya politiki, akaba yarigeze kuba Umujyanama mukuru mu byerekeye Amategeko muri RDI-Rwanda rwiza, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yavuganye na Radio Isango Star yemeza ko ubu ari mu Rwanda ndetse ari gukora muri minisiteri y’ubutabera nk’umujyanama mu by’amategeko.
- Me Evode Uwizeyimana
N’ubwo yadusabye kudakoresha amajwi ye ku mpamvu z’umutekano we, mu kiganiro twagiranye Me Evode wari usanzwe yigisha muri Kaminuza ya Montreal yo muri Canada, yavuze ko nta mwanya wihariye afite muri iyo Ministeri, ko ari ‘umuconsultant’ gusa, ndetse anemeza ko amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda narangira azasubira muri Canada.
Me Evode Uwizeyimana yahakanye amakuru avuga ko yabaga hanze nk’impunzi ya politiki, avuga ko yagiye agamije kwiga kandi ko afite uburenganzira busesuye bwo kwinjira no gusohoka mu Rwanda nk’umunyarwanda.
Me Evode wemera neza ko akiri hanze y’u Rwanda ‘yajoraga’ imikorere y’ubutegetsi bwa Kigali, yabwiye Isango Star ko ibyo yabikoraga agamije kubaka.
Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryigeze gushinja Me Evode gukorana na FPR
- Uhereye ibumoso ni Me Uwizeyimana Evode, Faustin Twagiramungu, Alias Rukokoma, Ismael Mbonigaba
N’ubwo hari benshi bavuga ko Me Evode yagizwe ‘umustar’ na radio BBC Gahuzamiryango, kubera uburyo yakundaga kumwifashisha nk’inzobere mu by’amategeko, yaba ari ukuyasesengura no kuyatangaho ibitekerezo, abandi bemeza ko n’ubusanzwe ari umugabo w’umuhanga mu by’amategeko.
Nta muntu uzi umwaka Me Evode yinjiriye mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu, ariko uyu mugabo yabaye umwe mu barwanashyaka b’imbere ba RDI Rwanda Rwiza. Aho yigeze no kuba ukuriye gahunda zo kwamamaza Faustin Twagiramungu mu matora y’umukuru w’igihugu.
Gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 iyo mikoranire ye na Twagiramungu yaje kurangwa no kwishishanya, ndetse mu mwaka w’2013 Me Evode na Uwizeyimana na Tito baje gusezera muri RDI-Rwanda rwiza, Twagiramungu nka perezida w’ishyaka aza gutangaza ko bafashe icyemezo mu gihe hari hari na gahumnda yo kubirukana, abashinja gukorana na FPR y’ i Kigali, ibikorwa Twagiramungu n’ishyaka rye bafashe nk’ubugambanyi.
None se Me Evode yaba aje gusimbura Karugarama – Gusesengura
Iyi ngingo ishobora kuba isobetse cyane, kuko nta mpamvu yigezwe itangazwa yo kwirukanwa kwa Tharcisse Karugarama wari minisitiri w’ubutabera, ndetse ku rundi ruhande hakaba nta mpamvu yari yatangazwa yo kuza kwa Me Evode Uwizeyimana, dore ko byabaye mu ibanga rikomeye, gusa Me Evode we yemeza ko yaje gukora akazi nk’uko abafitiye uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.
Me Evode na Karugarama nubwo bombi bafite icyita rusange cyo kuba ari abanyamategeko, bafite itandukaniro mu mateka azwi yabaranze. Nka Maitre Evode azwi mu biganiro bitandukanye nk’ibyatambutse ku maradio atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, akorera ku mbuga za internet ; nka radio itahuka, aho yigeze no gutanga ikiganiro ku itandukanyirizo hagati ya Jenocide yakorewe abanyarwanda na Jenocide yakorewe Abatutsi muri 94.
Ikindi Me Evode yibukwaho ni ugusesengura iby’amategeko nk’aho mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010 uyu munyamategeko yanenze umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda, ubwo rwafataga icyemezo cyo guhamagaza Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batatu ngo bitabe urwo rukiko. Me Evode Uwizeyimana yavuze ko amategeko mpunzamahanga atemerera impunzi kujya mu gihugu zahunze, ndetse anashimangira ko ibyemezo bizafatwa n’urukiko rwa gisirikare abo bagabo 4 batarimo bitazagira agaciro mu mahanga.
Ku rundi ruhande, Karugarama azwi mu mateka y’ u Rwanda nk’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera ndetse akaba n’intumwa nkuru ya Leta. Usibye ko yumvikanaga arwanira ishyaka Leta y’ u Rwanda ; yamagana ibyegeranyo by’imiryango ya Human Rights Watch, Amnesty International, raporo z’abacamanza nka Bruguierre, n’ibindi byose byatungaga agatoki ubutegetsi bw’ u Rwanda, Karugarama azwiho kubanza gusesengurana ubushishozi buri tegeko ryabaga rikiri umushinga, mbere yo kwemezwa n’inteko ishinga amategeko. (Bivugwa ko Karugarama atemeraga itorwa ry’itegeko rigenga gukuramo inda)
Amateka y’abo bagabo bombi asobanukiye hamwe, aho umwe yarwaniraga ishyaka ubutegtsi bwa Leta ye, undi nawe akarangwa no kunenga iby’ubutegetsi bw’ u Rwanda bwakoraga yibere I bwota-Masimbi.
Kuba rero hari abakeka ko nka Me Evode yaba Minisitiri w’ubutabera bityo akaba yaraje kuri gahunda yo gusimbura Karugarama birashoboka, cyane ko Me Evode ari umuhanga mu by’amategeko, nkuko na Karugarama nawe akaba yarazwiho ubuhanga mu bijyanye n’amategeko.
Kuri ubu Me Evode ari gukora muri minisiteri y’ubutabera nk’umujyanama mu by’amategeko ‘consultant’ ariko na none birashoboka ko umuntu yava kuri uyu mwanya, akazamurwa mu ntera kugera ubwo abaye Minisitiri wuzuye.
Minisitiri w’ubutabera uriho mu Rwanda ubu ni Bwana Johnston Busingye, wahawe uyu mwanya avuye ku buyobozi bw’urukiko rukuru. Ubu kandi urukiko rukuru rurayoborwa na Bwana Charles Kariwabo, wahoze ari umuvugizi w’inkiko.
Umuntu yakwibaza ati ; niba umuntu wari umuyobozi w’urukiko rukuru ashobora kuba minisitiri w’ubutabera, kandi umuvugizi w’inkiko akaba yahabwa umwanya wo kuyobora urukiko rukuru, kuki umuntu nka Evode ubu uri gukora nk’umujyanama mu mategeko atazazamurwa mu ntera kugeza abaye Minisitiri, dore ko uyu mugabo anavugwaho kuba intyoza mu kuvuga. (eloquant)
Kuva minisitiri Karugarama yakwirukanwa ku buyobozi bwa minisiteri y’ubutabera, nta wundi mwanya uzwi yari yahabwa, usibye ko abasesengura bavuga ko kubera ubuhanga bwe, ashobora kuzahabwa undi mwanya mu butegetsi.
Iyi nkuru yanatangiye guhwihwiswa mu kwezi gushize kwa Mutarama, aho Karugarama yongeye kuboneka mu ruhame rw’abategetsi bakuru b’igihugu ; mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu anitabirwa n’umukuru w’igihugu.
Credit : Isango.rw
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/ese-me-evode-uwizeyimana-uzwi-cyane-kuri-bbc-aje-gusimbura-karugarama/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/arton10976-40407.jpg?fit=600%2C305&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/arton10976-40407.jpg?resize=110%2C110&ssl=1LATEST NEWSInkuru dukesha ikinyamakuru umuryango iravuga ko Evode Uwizeyimana w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza ari mu rwanda, Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga anenga uburyo imikorere y’ubutabera bw’uRwanda, yaba ari mu Rwanda ndetse ari no mu nzego z’ubutegetsi. Me Evode Uwizeyimana wabaga hanze nk’impunzi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Nuko Sha Evode we uri akagabo rwose, Mujye mwiseseka muri ibyo bigarasha biri hanze mubimenye mubikuremo byose nimurangiza mwigarukira ku ivuko, Askii we ! BAPFA KUTAZAGUHINDUKA GUSA KUKO N’ABANDI BARI ABAGABO !!!
Uyu mugabo Evode ndamwumva,iyo uhunze igihugu ufata igihe cyo gutekereza niba koko icyo wahunze kikiriho,wasanga kigihari ukaba ugumye mu buhungiro.Iyo usanze kitagihari ureba niba ushobora gutsinda abo wahunze,wasanga udafite ubushobozi bwo kubatsinda ugahitamo kubasanga ukabayoboka.Urugiye kera rero ruhinyuza intwari,ubwo Evode nawe ubutwari bwe uko bwareshyaga.Ariko ashobora kwitwa intwari bitewe n’uyimwita aho aherereye.Gusa i Kigali umuntu yitwa intwari ari uko ashizemo umwuka,agashyingurwa i Remera.
ahubwo se abandi musigaye hanze muri mu biki ko mu Rwanda haryoshye, mujye mwishinga abana bize, mugomba kumenya ko umunyabwenge avuga aziga kandi amagambo ye akarangawa n\\\’ubushishozi. uyu mugabo nta nahamwe yatutse u Rwanda cg se umuyobozi wo mu Rwanda niyo mpamvu ntacyo yishisha. debat yakoraga zijyanye n;ubwenge kandi zaganishaga kubyo yize. ntimubon yahawe umwanya ukomeye rero ngo muzamure amatiku kuko ishyari ryanyu turarizi.mushatse mwataha , uwaba afite icyaha akabihanirwa umwere we ntacyo ashinjwa
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU
Ejo tariki ya 20/07/07 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, hashojwe imirimo y’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Iyo nama yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza Madamu CYANZAYIRE Aloysie, ikaba yarahuje abagize Inama Nkuru y’Ubucamanza kuva tariki ya 16/07/07.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku byari ku murongo w’ibyigwa, Inama Nkuru y’Ubucamanza yafashe ibyemezo bikurikira :
1. Inama Nkuru y’Ubucamanza yasuzumye inemeza ibyavuye mu ipiganwa ku myanya y’Umwanditsi Mukuru n’Abanditsi mu nkiko zisumbuye inabashyira mu myanya ku buryo bukurikira :
– Madamu RAFIKI Emerence : Umwanditsi Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye
rwa Gasabo
– Bwana HABINEZA Jean de Dieu : Umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye
rwa Gasabo.
– Bwana TWAGIRAMUNGU Vincent : Umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye
rwa Nyagatare.
2. Inama Nkuru y’Ubucamanza yasuzumye inemeza kandidatire z’abacamanza n’abanditsi b’inkiko z’ubucuruzi.
3. Inama Nkuru y’Ubucamanza yemereye abacamanza bari basabye kuba bahagaritse akazi inabasimbuza abandi, isuzuma kandi amadosiye y’abasabye kwimurwa no gutizwa ahandi ibifataho umwanzuro.
4. Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu mu kazi abakozi b’inkiko bakurikira :
• uwari Umwanditsi w’urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, Bwana NDAYISENGA Private, kubera ikosa ryo guhindura urubanza ;
• uwari Umwanditsi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Bwana NIYONZIMA Laurent , kubera ikosa ryo guhindura inyandiko-mvugo y’iburanisha ;
• uwari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, Bwana UWIZEYIMANA Evode, kubera ikosa ryo kwaka umuburanyi amafaranga, amubeshya ko ayajyaniye undi mucamanza kugirango azace urubanza amubogamiyeho.
5. Inama Nkuru y’Ubucamanza yahanishije abacamanza babiri bo mu nkiko z’Ibanze gukatwa ¼ cy’umushahara wabo mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera amakosa yabagaragayeho. Abo ni : MUKANTABANA Consolée na MUTUYIMANA Angélique
Bikorewe ku Kimihurura, kuwa 21/07/07
UWAMAHORO Justine
Ushinzwe Itangazamakuru
mu Rukiko rw’Ikirenga
Uyu mugabo Evode biraboneka ko yaguzwe na FPR IKABA ishobora kuba yaramwijeje umwanya mu buyobozi ndetse na cash ifatika,nkuko byagendekeye uliya Mudamu uyobobora Ministere yo gukumira ibiza no gucyura impunzi. Ali muli mission lero kdi nawe si umwana nizere ko ko azi ko akina n’umuliro akababa agomba no kureba neza inyungu azakuramo. Gusa yibuke ibyabaye kuli Sendashonga, Lizinde Kanyarengwe, Biseruka, .. liste ni ndende!!!. Nibamuvanamo ibyo bakeneye ashobora kwicwa cg gufungwa maze iby’ubuhanga mu mategeko bikarangira bityo. Iyi ruswa politique azayirye aliko amenye no gukenga kuko aliya mabandi yo muli FPR amaze kwisasira benshi kdi muli politique nta pardon cg demi mesure CYANE KULI FPR.