Ishyaka rya Victoire Ingabire  rifite abarishyigikiye benshi mugihugu , nubwo  abenshi badashobora kwigaragaza kuri ubu.

Kuva yafungurwa  akavuga ko yasubiramo ibyo yavuze , agakomeza gusaba ubwisanzure, ntasubize  abamutoteza n’ abamusebya we n’ ishyaka rye …

 

Uwaba yaribeshye ko Kagame n’ agatsiko k’abicanyi be baba barahashye umutima wa kimuntu  iyi dossier ya Boniface Twagirimana ibahaye isomo risharira.

 

Kuba Victoire Ingabire  akomeje kugaragaza ubutwari arema agatima abihebye , bumijwe n’ ubunyamaswa bw’ ubutegetsi bwa FPR ,  byabujije amahoro agatsiko. Biragaragara neza ko intambwe akomeje guterana ubwenge n’ ukuri zishobora kuba zisura iminsi itazasekera ubugome bw’ agatsiko k’ amabandi   aho bukera.

Ni muri urwo rwego Boniface Twagirimana ,  vice president w’ ishyaka FDU Inkingi yapangiwe  ibiri kumubaho.

Ubu bwaba ari uburyo bwo guca intege no gutera ubwoba  Madamu Victoire Ingabire kugirango umurava na moral afite byo gukomeza kuvuga impinduka ishoboka yo guhindura amateka y’ igihugu cyacu , kikareka iby’imiyoborere y’ ubutegetsi bwa gisirikare .Nubwo tutaramenya neza nimba Boniface Twagirimana yishwe cyangwa yajyanywe gukorerwa iyica rubozo bakatubeshya ko yatorotse gereza , tuzirikanye imikorere ya  Kagame n’ inkoramaraso ze ,kuba umuntu yakeka ko byarangiye ntawe byatangaza. Dukomeze dusengere umuvandimwe wacu Boniface Twagirimana wafunzwe azira kuba umurwanashya wa FDU Inkingi akaba ashobora kuba yanabyamburiwe ubuzima.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-18.jpg?fit=198%2C255&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/image-18.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSPOLITICSIshyaka rya Victoire Ingabire  rifite abarishyigikiye benshi mugihugu , nubwo  abenshi badashobora kwigaragaza kuri ubu. Kuva yafungurwa  akavuga ko yasubiramo ibyo yavuze , agakomeza gusaba ubwisanzure, ntasubize  abamutoteza n’ abamusebya we n’ ishyaka rye …   Uwaba yaribeshye ko Kagame n’ agatsiko k’abicanyi be baba barahashye umutima wa kimuntu  iyi dossier ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE