DRC-Rwanda: Kagame aranze abaye nka cya Gisiga cy’urwara rurerure cy’imennye Inda.

Mu Kiganiro twagiranye numwe mubasesenguzi bacu avuga ko kuba Ingabo za Paul Kgame RDF zinjiye mumujyi wa Goma ari igikorwa gishobora guteza Paul ibibazo bikomeye ari naho ahera avuga ko Perezida Kagame abaye nka cya gisiga cy’urwara rurerure cyimennye Inda.
Ku munsi wo kucyumweru tariki ya 26.01.2025 nibwo DR Congo yareze u Rwanda ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano nyuma yuko RDF/M23 yari yakomeje kugaba ibitero isatira Goma umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyarugu. Kongo iramutse ihawe ibyo yasabye abahanga baravuga ko ashobora kuba ariyo maherezo ya Paul kuko mubyo azahanishwa hari kumwambura ikiraka cyo kwohereza abasirikare mubutumwa bw’Amahoro bwa Loni, aho muri aka kazi yakuragamo agatubutse akaba ariho abantu bahera bavuga ko atabona uko akomeza kwenderanya ku baturanyi mugihe adafite amafaranga yo kugura ibikoresho byo kurwana intambara akunze gushoza kurabo baturanyi be nyine.
Gusa hari nabavuga ko bitewe n’Amakuru avuga ko South Africa n’Uburundi vuba cyane bashobora kwohereza Ingabo ziza gufasha izindi zikiri mu mujyi wa Goma aho zigihangane na RDF/M23, iyi mntambara isaha nisaha ishobora kwambuka ikagera no mu Rwanda. Umunyarwanda yagize ati: “Intambara ni Agapfizi katimiriza umwe”, ibyo Kagame yibwira ashobora gusanga bitoroshye.
Imana ikomeze irinde abanyarwanda. Ntimukajye kure ya Inyenyeri…
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/drc-rwanda-kagame-aranze-abaye-nka-cya-gisiga-cyurwara-rurerure-cyimennye-inda/DR-CONGOLATEST NEWSRWANDADRC,Kagame,M23,RNC,Rwanda,UNMu Kiganiro twagiranye numwe mubasesenguzi bacu avuga ko kuba Ingabo za Paul Kgame RDF zinjiye mumujyi wa Goma ari igikorwa gishobora guteza Paul ibibazo bikomeye ari naho ahera avuga ko Perezida Kagame abaye nka cya gisiga cy'urwara rurerure cyimennye Inda. Ku munsi wo kucyumweru tariki ya 26.01.2025 nibwo DR Congo...WriterAmani Shemashemaamani@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS