Mu rugendo rw’iminsi ibiri itsinda ry’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza(HEC) rimaze rireba ibyakozwe n’iyi Kaminuza, Umuyobozi Mukuru wa HEC Dr. Emmanuel Muvunyi wari uriyoboye yavuze ko ntacyo atangaza ari ibanga ry’akazi. Hashize imyaka ibiri iyi Kaminuza yangiwe kwigisha umwaka wa mbere w’ubuvuzi(Medecine), bo bemeza ko ubu ibyasabwaga byose babikemuye.

Ku ishuri rya Gitwe bangiwe gufungura umwaka wa mbere wa Medicine
Ku ishuri rya Gitwe bangiwe gufungura umwaka wa mbere wa Medicine

Minisiteri y’Uburezi, biciye mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, ihagaritse umwaka wa mbere w’ubuvuzi muri iyi Kaminuza kuko hari bimwe mu bikoresho byaburaga.

Nyuma y’igihe kinini hajya amatsinda kugenzura akagaruka agatanga raporo, Minisitiriw’Uburezi nawe yigiriyeyo.

Tariki ya 4 Nzeli 2018 Minisitiri Dr Mutimura Eugène yagiye i Gitwe, ariyo yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa asiga avuze ibyari bisigaye kunozwa.

Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko bike bitaranozwa Kaminuza yabikora ku buryo mu gihe cy’ukwezi kumwe ikibazo cyaba kivuye mu nzira umwaka wa mbere w’ubuganga ugatangira.

Ibyo Minisitiri yasabye guhindura harimo; intebe zicarwaho mu isomero, guhindura amarido (rideaux/curtains) no gusiga irangi muri za Laboratwari kandi bigakorwa vuba umwaka wa mbere ukongera gutangira.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Mutimura Eugene ubwo yasuraga iyi Kaminuza yavuze ko habura bicye
Minisitiri w’Uburezi ubwo yasuraga iyi Kaminuza yavuze ko bari kuri 85% buzuza ibisabwa

Minisitiri kandi yahise ashyiraho itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo risuzume ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasabye.

Muri izo nzego harimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Ruhango.

Iritsinda ntiryigeze ritanga raporo y’ibyakozwe, Umuyobozi Mukuru wa HEC Dr Muvunyi Emmanuel yashyizeho irindi tsinda risanga iryashyizweho na Minisitiri bongera kugenzura bundi bushya.

Uyu munsi kuwa kabiri itsinda riyobowe na Dr Muvunyi Emmanuel ryasoje imirimo yaryo y’iminsi. Abanyamakuru begereye Dr Muvunyi ngo avuge kubyo bagezeho n’ibibazo bivugwa kuri iki kibazo yanze kugira icyo avuga.

Yangiye abanyamakuru gufata amashusho cyangwa amajwi ubwo bagiraga icyo bamubaza kubyo babonye mu igenzura bajemo, avuga ko ari ibanga.

Yagize ati  “ni ibanga, ntacyo natangaza uyu munsi gusa ibibura ni byinshi ariko hari n’intambwe nini imaze guterwa.

Intebe zo mu isomero zarahinduwe
Intebe zo mu isomero zarahinduwe
Rideaux/curtains nazo zashyizwemo
Rideaux/curtains nazo zashyizwemo

Dr Emmanuel Osuagwu Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe avuga ko ibyo bari basabwe byose byakozwe ko bahora biteguye guhabwa uburenganzira bwo gutangiza umwaka wa mbere.

Guhagarikwa  kwakira abanyeshuri biga ubuvuzi ngo byateje iyi kaminuza igihombo kibarirwa muri miliyoni amagana ahembwa abarimu bagomba kwigisha n’abo mu mwaka wa mbere kandi nta banyeshuri.

Ati “hari abarimu benshi barimo guhembwa nta kazi kenshi bakora, ku rundi ruhande ukaba udashobora kubasezerera kuko bari muby’ibanze tubazwa na Minisiteri y’Uburezi.”

Dr. Emmanuel Osuagwu, Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe.
Dr. Emmanuel Osuagwu, Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe.

Aba barimu 20 Minisiteri yategetse iyi Kaminuza gushaka, biganjemo abanyamahanga, buri umwe ahembwa agera kuri miliyoni ebyiri ku kwezi.

Abayobozi b’iri shuri bavuga ko uyu munsi nabo babajije Dr Muvunyi ibyo igenzura rye rishya ryagezeho yabasubije ko agiye kubikorera raporo.

Muri Nzeri Minisitiri w’Uburezi ubwo aha i Gitwe yavuze ko ibyo bagezeho biri ku kigero cya 85% abizeza ko bakwiye gufungura vuba nibanoza ibisigaye. Uyu munsi Dr Muvunyi yavuze ko ibibura ari byinshi.

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Ruhango