Iyi mbaga y’abaturage iba yahurujwe kungufu  ,” aba GP bakayikusanyiriza ahazitiye nk’ amatungo, umuntu agahera mu icya kare  amenwa agahanga n’ izuba ryo muri uku kwakarindwi ,ntanamazi ahawe,dore ko amazi aba yateguwe aba ari aye nuwo mugore we banasiga aho; ugategereza intore izirusha intambwe ( ifite uruganda rukora amazi ), ihikoza , ikicarana mu ihema n’ibisahiranda bikubuza amahoro mu izina rye umwaka ugashira undi ugataha ntaho waregera ,  ikaza kuvuga ijambo ryo kugutera ubwoba , bitaba ibyo rikaba iryo kukwishongoraho ,ukagomba kuyihamiririza wivuyinyuma ,ukabyina ugahungabana, ugahebeba ngo yaguhaye inka ngo ugiye kubyibuha ngo wabaye nkawe !”

Ibi bintu  ni gute nawe  ubwe atabona ko ari ukwikungurira ?

 

“Narebaga biriya bisore  bimurindana ibikabyo byinshi  nkabona bitazi ko ntawe ukanga urupfu! “

Abaturage  bashonje bahorose wenda babibona nkibitangaza ariko urupfu rwo ruramwenyura kuko ruba ruzi isaha n’umunsi mufitanye gahunda ntarengwa.

 

 

 

 

 

 

Nimugoroba mukirori cy’ ab’ikambere wamurengwe nanone uhagera mbere y’abandi.

 

 

 

 

 

 

“Ubundi gahunda ikaba yayindi  isanzwe ya twambaye twaje ,nimuturebe , mutwitegereze  ,mudukomere amashyi muturyarye ,mutwereke ko mudukunda cyaneeee,  icyo tuvuze cyose mumwenyure , musome kuri champagne abo zigeraho , kandi nitujya gutaha muduherekeze n’ayandi mashyi !”

“Iyo  barambiwe bagataha  niho ikirori kiryoha. Ariko abazi ubwenge bagenda biyandurura  bagahunga twa ducakura dushinzwe kuneka no kugemura itiku “.

“Nguko uko twibohora  kwa Muzehe . Nanjye noneho isesemi ingeze aha.”

“Uyu mwaka ho akarusho kari iyo threat ,ubwo afite amakuru y’uko hari abarangije kujenjeka . Naho twaramabuye twaratinze.”

“Ubwo ni ba njyewe yavugaga. Ko tutari bacye se azatwica natwe atumare?”

“Byabindi byo kuregana tubigiyemo byaba  birebire”” ntawe uzarega uwo yamenye ,turaziranye cyane.”

 

(Aya makuru twayahawe n’abantu batifuza ko amazina yabo atangazwa)

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/ry6b9804-104ae.jpg?fit=960%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/ry6b9804-104ae.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINION  Iyi mbaga y’abaturage iba yahurujwe kungufu  ,' aba GP bakayikusanyiriza ahazitiye nk’ amatungo, umuntu agahera mu icya kare  amenwa agahanga n’ izuba ryo muri uku kwakarindwi ,ntanamazi ahawe,dore ko amazi aba yateguwe aba ari aye nuwo mugore we banasiga aho; ugategereza intore izirusha intambwe ( ifite uruganda rukora amazi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE