Igitekerezo cy’Ubwanditsi bw’Umuseke.rw

Biratangaje kubona umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga by’umwihariko aka karere abwira umuturage ngo uko akora akazi ke ntibimureba. Niba bitamureba bireba nde? Uwamuhaye akazi gusa?

Amb Olivier Nduhungirehe nk’umuntu, nk’umukunzi w’umupira w’amaguru afite uburenganzira bwose bwo gutanga igitekerezo cye ku ngingo zirebana n’ibyo yemera, ikipe afana, ikipe adafana n’ibindi byose bigendanye n’umupira w’amaguru n’ibindi, ariko nk’umuyobozi ufite inshingano yahawe ngo akorere igihugu afite n’umupaka.

Amb. Nduhungirehe nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’ibihugu byo mu karere nta burenganzira na bucye afite bwo kubwira umuturage w’u Rwanda n’umwe ko “uko akora aka kazi ke bitareba uyu muturage.”

Muri iyi week end, mu gusubizanya n’abafana (biri mu burenganzira bwe) ku mbuga nkoranyambaga yabwiye umufana wari umusabye kwita cyane ku kazi ke (inshingano ze nka Minisitiri) kuko hari n’ibyo gukora byinshi, maze uyu muyobozi amusubiza ko uko akora akazi ke bitareba uyu mufana.

Uyu mufana yamwibukije ko bimureba cyane kuko ari nawe umuhemba mu misoro atanga.

Twumvise bidahagije, Amb Nduhungirehe kimwe n’abandi bayobozi bose nta n’umwe ukwiye kwishongora ku muturage ko ibiri mu nshingano ze bitamureba, nta n’umwe. Umuturage adahari nawe ntacyo waba ubereye mu nshingano.

Abayobozi mu nzego za Leta bakwiye kwibuka, kandi bahora bibutswa ko bakorera abaturage, ko aribo bakoresha babo ko ibyo bakora byose bikwiye gushingira ku muturage. Birashoboka ko hari abatarabyumva cyangwa abadashaka kubyumva cyangwa se hari abo bitareba.

Amb Nduhungirehe yaba se yibaza ko umubano n’akarere uri mu byo ashinzwe utareba abaturage? badakwiye no kumubaza uko abikora?

Hoya, tubona ko umuyobozi usubiza umuturage ko ibyo akora bitamureba aba yibeshye cyane. Cyane cyane mu gihe nk’iki mu nshingano za Amb Nduhungirehe hari n’akazi kenshi, nko mu mubano n’abaturanyi ba Uganda.

Hambere aha koko umuturage yatinyaga umuyobozi nta n’icyo yagombaga kumubaza, kereka uwamuhaye inshingano, ariko Amb Nduhungirehe akwiye kumenya ko ibintu byahindutse cyangwa se biri guhinduka.

Uyu, cyangwa abandi, yabwiye ko ibyo akora bitabareba, batanga imisoro ijya mu isanduku ya Leta, nayo ikagaruka igahemba uyu nyakubahwa umushahara mwiza n’ibijyana nawo bimworohereza ubuzima kugira ngo akore izo nshingano, azikorere igihugu n’abagituye. Ese ibi akeneye kubyibutswa?

Abayobozi b’u Rwanda muri iki gihe bavuga kenshi ko bari kuzamura umuco ku kubazwa inshingano zabo n’uko bazikora. Amb Nduhungirehe we akomorewe kuzibazwa? azibazwa na nde?

Ni iyihe mpamvu imutera kubwira umuturage/abaturage ko inshingano yahawe kubakorera zitabareba? Ni iyihe?

N’undi muyobozi wese ubitekereza gutya akwiye guhinduka kuko iby’ubu si nk’ibya kera.

Ikirango uri iruhande gisobanura ishingano ufite ku muturage

Ikirango uri iruhande gisobanura ishingano ufite ku muturage

Ubwanditsi
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIgitekerezo cy’Ubwanditsi bw’Umuseke.rw Biratangaje kubona umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga by’umwihariko aka karere abwira umuturage ngo uko akora akazi ke ntibimureba. Niba bitamureba bireba nde? Uwamuhaye akazi gusa? Amb Olivier Nduhungirehe nk’umuntu, nk’umukunzi w’umupira w’amaguru afite uburenganzira bwose bwo gutanga igitekerezo cye ku ngingo zirebana n’ibyo yemera, ikipe afana, ikipe adafana n’ibindi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE