Mu gihe Monusco ifite inshingano zo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro muri DRC, biragaragara ko nta bushake izo ngabo zifite zo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR

 

Nkuko bitangazwa na Monusco, ku wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2014, ingabo z’ Umuryango w’Abibumbye zishinzwe umutekano muri DRC, zakoresheje indege za kajugujugu batera inyeshyamba zirwanya igihugu cya Ugandazigize umutwe wa ADF-Nalu zirwanira mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo-Kinshasa ahitwa Saha Sitisa mu karere ka Mbau, mu majyaruguru ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


Iyi ni imwe mu ndege za MONUSCO zibasiye bikomeye ADF-Nalu

Bibabye ubwa mbere ingabo za Monusco zikoresha indege za kajugujugu mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.

Mu gihe ingabo za Monusco zikomeje kurwanya ingabo zo mu mutwe wa ADF noheho zikaba zitangiye no gukoresha indege z’ intambara, abantu benshi cyane abanyarwanda bakomeje kwibaza impamvu ingabo za Monusco zikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya inyeshyamba zirwanya igihugu cya Uganda, nyamara ugasanga nta bushake izo ngabo zifite zo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda.


JMV Ntaganira-Imirasire.com