Abafana ba Trump bateje imvururu tariki 6 Mutarama 2021 bakomeje guhigwa na polisi na FBI. Nkuko bitangazwa n’ ikinyamakuru The Guardian: https://www.theguardian.com/us-news/2021/jan/16/us-capitol-rioters-donald-trump-pardons, ari abambitswe amapingu n’ abayategereje baramutabaza bati duhe imbabazi nk’ umukuru w’ igihugu kuko ari wowe watwoheje, bati ni wowe twumviraga tujya kwigomeka hariya, ni wowe wadutumye yo, dukize abashaka kubidufungira! Trump nawe ati reka simbazi, nikimenyimenyi abigomeka kunzego z’ umutekano si abayoboke bacu!

Byabindi by’ iwacu nabo byabagezeho! Burya bwose Trump yasekaga Afurika kandi nawe ategeka nk’ abanyabitugu bacu bagutuma gukora amahano babona bikomeye bakicira inzira bagahungana n’ imiryango yabo, barangiza bakakwihakana!

Bantu mukurikira ibikomerezwa buhumyi, bantu mufana mugakabya iri somo ntiribacike, murizirikane.

Samuel Kamanzi