Byakomeye!! Minisiteri y’ ingabo yimuriwe mu birayi!
Minisitiri w’ingabo yagiye kureba ikibazo k’ibirayi
Uyu munsi Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira yasuye abahinzi b’ibirayi mu mirenge ya Mudende na Bugeshi mu karere ka Rubavu, ahava avuze ko kuva uyu munsi umuhinzi w’ibirayi agomba kubona amafranga yemejwe ku kiro kandi ntihabeho gutinda kuyabona.
Mu ruzinduko rwe yari aherekejwe na bamwe mu bagaba b’ingabo muri aka gace k’u Rwanda n’abandi bayobozi ku nzego z’ibanze muri Rubavu.
Ibirayi bimaze iminsi birimo ikibazo mu gihugu, mu bice by’amajyaruguru aho byera cyane abahinzi binubira ko badafite uburenganzira ku musaruro wabo kubera abacuruzi babirangura ndetse n’abamamyi bazamo hagati.
Bavuga ko babihinga bavunitse bakabugirisha bahenzwe inyungu nini ikaba iy’ababicuruza mu migi na za koperative zabo.
Minisitiri w’Ingabo uyu munsi yagiye muri iki kibazo nk’imboni y’Akarere ka Rubavu, avuga ko yaje kumva iki kibazo no kureba ko haboneka umuti.
Abahinzi bamugaragarije ibibazo bishingiye ku kwishyurwa batinze, ibiciro bishyirwaho ntibabe aribyo baherwaho, abamamyi bakorera amafranga menshi muri ubu bucuruzi kurusha abahinzi n’ibindi ngo bibaca intege bigatuma hari n’abareka ubu buhinzi.
Minisitiri Maj Gen Murasira ati “Niba Leta yashyizeho igiciro ko ibirayi ikiro ari 120F ku kilo, Ntabwo twumva ukuntu umuturage ayo mafr atayabona.
Kimwe n’abahinzi, Minisitiri Murasira avuga ko asanga iby’ubu buhinzi n’umusaruro wabwo bigomba gukurikiza amategeko, umuturage akabona amafaranga ye, koperative iyayo ntihagire abandi bazamo.
Abahinzi bavuga ko bajya mu bamamyi kuko iyo ibirayi babigejeje kuri koperative batinda kubona amafaranga yabo bagahitamo guhendwa baciye ku bamamyi aho gukena bafite umusaruro.
Minisitiri yavuze ko ubu hariho gahunda y’uko abejeje ibirayi bazajya babikura kuwa mbere no kuwa gatatu.
Ati “Mbere yo kubikura bazajya bababwira amatoni akenewe, haramutse habaye n’ikibazo uwatumye bayakura akabishyura.”
Ati “ Ubu bitinze abahinzi bazajya bishyurwa nyuma y’iminsi itatu, ariko intego nyuma y’ukwezi tugomba gukora ku buryo bajya bishyurwa mbere kuko umuhinzi yarangije guhinga, umucuruzi yagombye kuza akarangura kuko n’ubundi iyo yaguze ntabwo agenda ngo avuge ngo bya birayi byarahombye bityo yambure umuhinzi. None kuki atishyura umuturage mbere?”
Maj Gen Murasira avuga ko nk’ubu igiciro k’ibirayi hano muri aka gace kiri hasi (120 – 170Frw/Kg bitewe n’ubwoko) ariko i Kigali ikiro kiri kuri 220 cyangwa 250Frw kandi ugasanga hari n’abagurisha hejuru y’aya. Aba nabo ngo bagomba gufatirwa ingamba.
Ati “Ibiciro nibigabanuka abantu benshi bazagura ibirayi, nta na rimwe rero bizaborera mu mirima kuko n’ibirayi bimwe biva hanze y’igihugu, ubwo wasobanura ute ko hari n’ibiborera mu mirima? Hakajyaho n’ibihano rero ku barenga ku mategeko.”
Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu