Sylvestre Nyandwi uyobora Urwego rw’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Burundi ejo yabwiye abanyamakuru ko bafashe umwanzuro wo gushyiraho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Pierre Buyoya. Ashinjwa uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Melchior Ndadaye wayoboye u Burundi mu gihe kitageze ku mwaka.

Muri 1997 Pierre Buyoya aha ikiganiro abanyamakuru.

Kugeza ubu ngo hari abandi basirikare bane bari basanzwe mu ngabo z’u Burundi baherutse gufatwa mu rwego rw’iperereza ku rupfu rwa Ndadaye. Ngo hari abandi bazafatwa mu minsi iri imbere ibimenyetso nibimara gukusanywa.

Melchior Ndadaye yishwe taliki 24, Ugushyingo, 1993.  Umushinjacyaha mukuru Nyandwi akaba avuga ko gushyiraho impapuro zo gufata Pierre Buyoya agashyikirizwa ubutabera biri mu rwego rwo guha ubutabera abo mu muryango wa Ndadaye no kumenya ukuri ku byabaye muri kiriya gihe.

Pierre Buyoya yayoboye u Burundi inshuro ebyiri kandi buri nshuro yageraga ku butegetsi ahiritswe uwo asimbuye.

Muri 1987 yuririye ku bibazo by’amoko yari mu gihugu akorera coup d’etat  Jean Baptiste Bagaza wari hanze mu butumwa bw’akazi. Yategetse kugeza muri 1993 ubwo yateguraga amatora akaza kuyatsindwa abaturage bagaha ubutegetsi Melchior Ndadaye.

Mu mezi ane Ndadaye ayobora u Burundi yaje kwicwa biteza ikibazo mu gihugu hose, ubwicanyi buba bwinshi.

Ndadaye yasimbuwe na Cyprien Ntaryamira waje gupfa muri Mata, 1994. Yasimbuwe na  Sylvestre Ntibantunganya nawe waje guhirikwa na Pierre Buyoya muri 1996.

Buyoya yayoboye u Burundi yungirijwe na Domitien Ndayizeye. Mu biganiro byabereye Arusha yari ayoboye bikaba byaraje no kuvamo amasezerano yiswe aya Arusha, Leta n’abataravugaga nayo bemeranyijwe uko bagabana ubutegetsi.
Ibi byaje kurangiza intambara muri 2000.

Kuba Buyoya yarabashije kuyobora ibiganiro bya Arusha bikaza gutuma intambara irangira, byamuhesheje amanota mu rwego mpuzamahanga yatumwe agirwa umwe mu batuye Africa bagaragara mu bihugu birimo amakimbirane bagiye kuba abunzi.

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW