Ibi ntawe ubibabwira yeruye , ahubwo urubyiruko rubwirwa ko  ntamuyobozi nkawe , ko ari indashyikirwa , ko yazuye u Rwanda , ko ntawundi  wayobora igihugu , ko umurwanya wese ari umwanzi wo kurwanya rwivuye inyuma ,  kuko urwanya iyo ndashyikirwa wese aba aje gusenya u Rwanda no kugarura ubutegetsi bubi.

Buri mwaka  abaca mw’ itorero bose  bakorerwa manipulation ( kubeshya umuntu kugirango ubashe kumukoresha ibyo ushaka ), bagahindurwa  intwaro ( ibikoresho ) bya Gen Kabarebe muri gahunda yo gusigasira ubutegetsi yiyumvamo .


Iyo Kagame ahagarara hariya  akabwira bariya ba commando ba Afande Kabarebe   ko ngo bagomba guhitamo urupfu rwiza ngo bagahitamo ikiza no kuba umuntu muzima  nibaza nimba azi ufite ubutegetsi muntoki ze uwo ari we mu Rwanda .

Aba commando Kabarebe yiyigishirije  kwibagirwa impuhwe , no kuryarya umuntu kuburyo yatamikwa uburozi ntamenye ubumuhaye , akabashyira  kumurongo n’ ibinyoma bisize umunyu , Kagame aribeshya cyane kuba yibwira ko iriya “yes Sir !!” bamwikirije uwayibatoje atariwe ufite ubutegetsi  bwose muntoki.

Kagame yikijije  Musoni na ba Nziza  n’abari barigize intakoreka bose; ariko ntiyakwibeshya kuri Kabarebe.

 

Abanyagitugu barema imitwe yitwara gisirikari  batazi ko ariyo izabakoraho. Intore za Afande Kabarebe ziri no mugisirikari nyirizina . Kandi n’ igisirikari ni we ugitegeka kuko ariwe washoboye kwihanganira  ubuhubutsi, ubwoba n’ihohotera ry’ uwo bigiye umushinga bakamubeshya ko ari intore izirusha intambwe kugirango abahe agahenge bikorere akazi  batajya kwitaba inama za hato na hato mugicuku  kuko umuntu yikanze abamugambanira .

Uwihanganye yahinze igiteme cy’ inkuba.

 

Christine Muhirwa