BRICS: Impinduka mumiyoborere ya Afurika n’ isi
Mugihe tugitekereza kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nshya , iyobowe na Felix Tshidekedi , ijambo ” alterance ” ( guhererekanya , gusimburanya) ryagarutsweho cyane n’ abasesenguzi ba politike batandukanye bavuze kuri aya matora ya Kongo yo muri 2018 .
Nkuko bimaze kuba akamenyero mumatora yo muri Afurika , intsinzi ya Bwana Felix Tsisekedi izaregwa munkiko nyuma y’ impungenge zizaterwa n’ abataranyuzwe n’ uko gutsinda amatora kwe kwatangajwe na CENI ariko ntibizatangaza abibuka uko byagenze muri Kenya na Zimbabwe vuba aha kubona Bwana Martin Fayulu abuze uko ashesha ibyatangajwe na CENI kabone niyo yaba afite 40 000 z ‘abagabo ba kiliziya Gatulika .
Hari abavuga ko Tshisekedi yahawe ubutegetsi nk’ igihembo kumubyeyi we Etienne Tshisekedi wari uzwi nk’ umunyepolitike utavuga rumwe na leta igihe kirekire aliko njye mbona bitaba ibyo gusa.
Muby’ ukuri uku guhererekanya ubutegetsi gusa nkaho ari amabwiriza ngenderwaho mashya yashyizwe imbere n’ uyu muryango ukomeje kugenda ugaragaza ubwiyongere mu imbaraga z’ imitegekere n’ ingengamiterere muri politike n’ ubukungu n’ iterambere ku isi.
Ubusanzwe impinduka mubutegetsi yagirwagamwo uruhare n’ ibihugu bya ba mpatsibihugu mu irushanwa ryo kwikubira ubukungu n’ ubutegetsi muri Afurika ; ibivuye muri aya matora bigaragarije mpatsibihugu ko BRICS ( association y’ ibihugu bitanu bigeze kurwego rw’ ubukungu “bufatika ” ku isi: Brazil, Rusiya, Ubuhinde , China na Afurika y’ Epfo) atari iyo gusuzugurwa.
Bwana Martin Fayulu yakunze kwitwa” candidat” w’ Ubumwe b’ Uburayi ; kuba imiryango ya SADC n’ Ubumwe bwa Afurika ( AU ) yarakiriye instinzi ya Bwana Tsisekedi ni ikimenyetso gikomeye kitwereka imbaraga ziri inyuma y’ ibyemezo muri politike n’ ubukungu bigiye kuzagenga akarere k’ ibiyaga bigari mumyaka 10-20 iri imbere .
Afurika n’ isi byinjiye mubihe bishya .
Noble Marara