Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvenal bayoboye u Rwanda, ku butegetsi bwabo bagiye bafata abatutsi nk’abanyamahanga kandi amateka yerekana ko ahubwo abo bombi ari bo batari Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene

Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Bizimana yavuze ko Kayibanda se yitwaga Nkangura yavukiye i Bushi hafi ya Bukavu aza mu Rwanda ahagana mu 1915, aje kwishakira imibereho yakirirwa i Kabgayi n’abapadiri bamuha akazi muri diyosezi.

Avuga ko Kayibanda yaje kuvukira mu Rwanda atyo nta gisekuru ahafite.

Kayibanda yavutse ku itariki ya 1 Gicurasi 1924 avukira i Tare mu Marangara mu Karere ka Muhanga aho se yari yarahawe isambu maze aba Umunyarwanda atyo.

Habyarimana  na we amateka ye ngo afitanye isano n’aya Kayibanda mu buryo bwa hafi, ngo kuko igisekuru cye na we kiba i Bugande. Se yitwaga Jean Baptiste Ntibazirikana nyina akitwa Suzana Nyirazuba.

Yavutse ku itariki 8 Werurwe 1937, avukira mu Gasiza i Rambura (hahoze ari muri Komine Karago ubu ni mu Karere ka Nyabihu) aho yavukiye  se yahawe n’abapadiri. Bityo ahinduka umunya Karago gutyo ariko igisekuru ngo ntikiri mu Rwanda, ahubwo ni Uganda.

Yaba Kayibanda cyangwa Habyarimana bazwiho ko ku butegetsi bwabo baranzwe n’amacakubiri akomeye, aho bwabibye urwango rwari rugamije kurimbura abatutsi.

Iyi ngengabitekerezo kirimbuzi kandi ni yo yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Paul NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW