Ubwo Perezida Kagame yitabiraga inam ya 29 yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere i Baki muri Azerbaijan mu ijambo yavuze yumvikanye avuga ko Africa yakagombye byihutirwa gukaza ingamba zo kubungabunga ikirere mu rwego rwo kwirinda Imihindagurikire yacyo.

Umusesenguzi wa Inyenyeri Noble Marara avuga ko Kagame iryo jambo yavuze, yumva ko yashakaga kwisekereza abantu niba atarukwigiza nkana akaba ari naho ahera abaza uwuzabazwa Ibyuka bitumurwa n’Indege za Perezida Kagame mu Ngendo nyinshi zihoraho ahoramo. Noble Marara akomeza avuga ati: “ku mwaka umwe Indege imwe ya Perezida Kagame ikora amasaha arenga 400 hanyuma ikaba murayo masaha irekura ibyuka bingana na Toni 1,632 z’Ibyuka bihumanya ikirere bya CO2”.

Ikindi Leta ya Congo nayo ikaba imushinja intambara ayishozaho zituma itabasha gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Ihindaguruka ry’Ikirere. Ndeste muriyo ntambara hakaba hakoreshwa n’ibitwaro biremereye kandi nabyo biri mubituma ikirere gihumana.

Ntimukajye kure ya Inyenyeri