Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch “yabujijwe” kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’aho igihugu cye gitangaje ko kitazitabira iyi mihango.

Nk’ uko tubikesha Urubuga rwa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bivugwa Michel Flesh atari ku rutonde rw’abayobozi bari bwitabire uyu muhango.

Ambasaderi w’ U Bufaransa mu Rwanda Michel Flesh

Mbere ko Perezida Kagame avugana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Ku rutonde rw’abatumirwa bagomba kwitabira Kwibuka 20, igihugu cy’u Bufaransa cyari cyemeye kohereza Minisitiri w’Ubutabera Christiane Taubira.

Aho Perezida Kagame amaze kuvuganira n’ikinyamakuru kivuzwe hejuru, Igihugu cy’u Bufaransa cyahise gifata icyemezo cyo kutohereza umushyitsi n’umwe mu kwibuka 20.

Tubabwire ko Perezida yaganiye na Jeune Afrique akavuga ku ruhare rw’abafaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyo nkuru ikaba yarasohotse ejo ku cyumweru tariki ya 6 Mata 2014.

Bishoboka ko iyi yaba ariyo ntandaro yo kwanga kwitabira iki gikorwa cyo kwibuka 20.

Gaston Rwaka-Imirasire.com