Ku tariki ya 26 Ugushyingo 2011 habaye inama I Johannesburg yatumijwe na ambasaderi mushya Vincent Karega. Icyo gitekerezo yakigejeje ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Witwatersrand (Wits university) ku itariki ya 23 Ugushyingo 2011 ubwo yagiranaga nabo ikiganiro bamubwira akababaro kabo n’ ingorane bahura nazo. Yasanze muri iyo na
ma harimo n’ impunzi z’abanyarwanda ndetse n’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) bari barimo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwa Kagame hanze y’ urukiko aho abashatse kwivugana Gen Nyamwasa Kayumba baburaniraga. Vincent Karega yashatse kwishongora kuri abo basore n’ inkumi arababwira ati ngiye gutegura inama n’ abanyarwanda bose, ibyo bibazo byanyu ndetse n’ ibyerekeye “ ba Kayumba na Karegeya” banyu muzaze mubibaze. Bwakeye imyigaragambyo iba, icyayivuyemo mwese mwarakiboneye.

Abayoboke ba RNC ndetse n’ impunzi z’ I Johannesburg, basanze ambassador ashatse kubasuzugura ariko bishimira ko ari umwanya bazaba babonye wo guhura n’ abanyarwanda bandi batari babazi, bakabamenyesha icyo RNC ari cyo n’ ingamba zayo. Ubutumire bwa ambassade bwari buteye butya mu cyongereza:

“ Dear all, you are all invited to a meeting to be held at the Parktonian Protea Hotel in Braamfontain, Johannesburg. The event will be hosted by the High Commission of Rwanda. His Excellency High Commissioner Mr Vincent Karega will address the Rwandan Community. Venue: Parktonian Protea, Braamfontain 26th November 2011from 14h30 to 18h30. Regards, High Commission of Rwanda”.

Iyi foto : uwo ni Claude Nikobisanzwe abwira  Frank Ntwali ngo asohoke. Inyuma ya Claude hari umunyekongo ushinzwe umutekano.


Abanyarwanda rero, cyane cyane impunzi hamwe n’ abayoboke ba RNC, basanze nta gusubira inyuma ngo bamagane ubwicanyi bwa Kagame ariko batinye kujya kubonana na ambasaderi imbona nkubone. Baragiye barabyitegura. Banditse imyenda, bashyiraho messages zerekana amakosa akorwa na leta ya Kagame. Bari bazi ko umugambi wa Karega ari ugushaka gufata amashusho akayoherereza shebuja amubeshya ko byose bimeze neza, nta opposition iba muri South Africa.

Uko byagenze:

Abanyarwanda bari bahari kuva saa saba. Basanze ambassade yaratabaje polisi y’ igihugu bayibwira ko RNC izaza kwigaragambya igahagarika inama. Imyenda bari bateguye kwambara ibwira Kagame guhindura imyitwarire ibintu bitaragera irudubi, ntibabashije kuyinjirana mu nama. Bahasanze abasore (bouncers) babiri b’ abanyekongo bahawe amabwiriza yo guhagarika umuntu wese wambaye iyo myenda.

Ambasaderi n’ ubwo yahageze kare, yategerereje hanze ngo abakozi be bamubwire uko imbere byifashe dore ko impungenge zari zose. Abayoboke batatu ba RNC bahagarikiwe ku muryango basubizwa inyuma. Ariko uyobora RNC muri Afrika, bwana Frank Ntwali we yabashije kwinjira aricara nk’abandi ategereza ko inama itangira.
Umunyamabanga wa mbere wa  Ambassade (1st secretary) witwa Claude Nikobisanzwe, mu gushaka gushyanuka no mu buhubutsi bwinshi, arakungendera mu nzu y’ inama hagati, ahagurutsa Frank Ntwali ngo nasohoke. Icyo gikorwa kigayitse cyatumye inama itinda gutangira. Frank Ntwali ndetse n’ abanyarwanda benshi, impunzi cyane cyane n’ abayoboke ba RNC, bahagurukira icyarimwe babuza uwo mugabo gusohora Frank Ntwali.

Iminota 30 yose yahise icyo kibazo cyashojwe na Claude Nikobisanzwe kitarabonerwa umuti. Abapolisi baje gusanga batasohora umuntu gusa ngo ni uko Claude Nikobisanzwe atamushaka, maza basaba ko buri wese yicara inama igatangira, ari nabwo ambasaderi yinjiye inama igatangira mu mutuzo.
Dore gahunda y’ inama uko yari iteguye:
1.    Itorero ry’ ababyinnyi
2.    Ijambo ry’ uyobora Rwanda Air muri SA
3.    Dr Jane uyobora diaspora muri SA
4.    Umuhanzi Kitoko wari uturutse I Kigali
5.    Film documentary ivuga iby’ itahuka ry’ impunzi
6.    Ijambo rya Vincent Karega
7.    Umwanya w’ ibibazo
8.    Umuhanzi Kitoko
9.    Gusoza
10.    Kwica akanyota

Uyoboye imihango yari Claude Nikobisanzwe. Yatangiye asaba imbabazi ku bari mu nama kubera akaduruvayo yari yateje, uretse ko yabyitiriraga abandi. Yanasabye kandi anasobanura ko uretse abo ambasade yasabye gufotora nta wundi ubikora. Ngo ushaka amafoto azayahabwa na ambasade. Gusa yibagiwe ko technology igeze kure, ubwo induru yateje ntazi ko hari abayifashe na tel zabo n’ amajwi yabo akumvikana.

Yasabye ko bashyiramo indirimbo yubahiriza igihugu irabura, bashaka uwayiririmba nawe abanza kubura. Bagobotswe n’ “ impunzi” yitwa Maurice Twagirayezu, ishinzwe urubyiruko muri diaspora. Ibindi byakurikiyeho uko byateguwe kugeza ambasaderi arangije ijambo rye. Igihe cy’ ibibazo kigeze batunguwe n’ uko impunzi ari zo zahagurutse, zikivuga amazina zikaba ari zo zibaza ibibazo.

Hatangiye uwitwa Etienne Mutabazi, yibutsa ambasaderi ko gushaka gusohora umunyarwanda mu nama yatumijwe n’ abanyarwanda kandi batumira abanyarwanda ari ugutesha agaciro abanyarwanda. Yavuze kuri ba bandi batatu bahejejwe hanze, anavuga ko n’ ibyabaye kuri Frank Ntwali ari umuco mubi.
Hakurikiyeho Jonathan Mudacumura abaza impamvu mu gihugu batifuza ko habaho opposition. Yahereye ku bibazo by’ uwari umubanjirije, abaza uko RPF izaganira n’ abatavuga rumwe nayo, niba itanemnera ko abantu baninjira mu nama.

Uwitwa Freddy Gakire we yibajije uko abatavuga rumwe na RPF bafatwa I Kigali niba hanze bashaka gukoresha ingufu basohora uwo badashaka. Anibaza igihe iyo diaspora yatorewe. Ambasaderi mu gusubiza, ati turabizi ko mwese ababajije ibibazo muri muri RNC, ko mwateguye amanama yo gupfubya iyi yacu, ko rero tudashobora kubemerera. Ati ibyo mukora byose turabizi, ati dufite ndetse n’ amajwi n’ amashusho. Ati rero niba mwaje kudusenyera tugomba kubabuza.

Ibibazo kandi byakomeje, havuga umwarimu wo muri kaminuza, havuga na shehe ushaka pasiporo, ubundi hasoza Frank Ntwali. Frank Ntwali yaboneyeho gusobanura RNC icyo ari cyo, asobanura ko RNC idashaka imirwano (ari byo ambasaderi yashinjaga RNC) avuga kandi ko nta violence iranga abayoboke ba RNC, nk’ uko n’ ubwo bashotowe bataguye muri uwo mutego. Yabwiye abari mu nama ko ari ngombwa ko dialogue ibaho mu bwubahane

Ibyo na ambasaderi yabyemeye mu gusubiza. Yanivuyemo ndetse ati ba Kayumba na Rudasingwa bamutanze muri RPF, ko bayizi kumurusha, babaye ba ambasaderi ndetse bakora n’ akandi kazi mu myanya ikomeye, imyaka hafi 20 yose. Kuri we rero ngo bavuze ari uko bageze hanze (nyamara ubwo ukurikiye neza akumva ko niba abazi RPF bayivuyemo ko ahubwo abatayizi (nka Karega n’inkundarubyino Claude Nikobisanzwe na Didier Rutembesa) ari bo bayisigayemo biha kuvuga ibyo batazi.

Ikindi kandi yerekana atabishaka ni uko imbere mu gihugu nta ruvugiro rurimo. Aza no kubyemeza atanga urugero ku kibazo cyo guhagarika ubuhungiro ku banyarwanda, avuga ko bizahagarara ku kivunge, yitangaho urugero ko nk’ umunyapolitiki, agize ikibazo agahunga, ibihugu nka Australia byamwakira bikamuha ubuhungiro nk’ umuntu ku giti cye (Ibyo Karega yavuze birasekeje cyane ku buryo tuzabashyiriraho audio zafashwe na blackberry namwe mwiyumvire). Uwavuga ko Karega igihe cye kigeze agahunga nawe yavuga nk’ ibya ba Kayumba na Rudasingwa ntiyaba yibeshye.

Babonye ko ibibazo ari byinshi kandi nta bisubizo, bahitamo kubisubikira aho, ngo abantu babanze biyakire, bagaruke nyuma bakomeze kubaza. Nyamara inama yarangiriye aho kuko ambasaderi yabonye ko ibibazo bibazwa n’ abayoboke ba RNC. Kitoko wagombye kuririmba ashimisha abiyakira ntawari ukimwumva.
Igitangaje ni uko nta wigeze ashima ijambo rya ambasaderi, ngo amuhe ikaze muri SA kandi mu by’ ukuri ariko byagombye gutegurwa.

Ibi byerekana ko batari bagishoboye kuyobora inama, ko aho gukora gahunda yabo, bari bafite impungenge batewe n’ uko RNC ibarimo. Inama kandi ntiyashojwe ku mugaragaro.
Ku ruhande rwa ambassade inkundarubyino Claude Nikobisanzwe na Didier Rutembesa bari bishimye ngo baburijemo imigambi ya RNC.

Ku ruhande rwa RNC bishimiye ko baje ku mugaragaro mu nama ya ambassade, ambassaderi ubwe akaba ari we ubakorera akazi ko kubamamaza, abantu bari bicaye mu nama nk’ ibiragi bakaba batashye bamenye ko ntacyo bakwiye gutinya, ko RNC yifuza ko abanyarwanda baganira hagati yabo bagashakira hamwe umuti w’ ibibazo byugarije igihugu cyabo. Ambasaderi yavuze ko RNC nikoresha inama ikamutumira nawe ubwe azayitabira.

Inama irangiye, hanze abakozi ba ambasade n’ abayoboke ba RNC bakomeje kuganira hagati yabo, nta n’umwe wendereza undi mu bwubahane.

Paul Nsangano Johannesburg

Aya mafoto: Etienne Mutabazi yicaranye na Frank Ntwali mbere y’ uko bashaka gusohora Frank Ntwali, Indi n’abanyamuryango ba RNC n’abakozi ba Ambasade baganira bamaze  kubemera nk’abantu nabo, bafite agaciro nyuma y’impaka ndende abanyamuryango ba RNC babasobanurira ko bashaka amahoro atari intambara nk’uko ba beshywa: Bari banyunzwe batakibatinya!

 

 .