Amwe mu mahoteli i Kigali yasuwe bitunguranye kubera umwanda ukabije
Umujyi wa Kigali wasuye utunguye amahoteli atandukanye mu gikorwa cyo kugenzura isuku nke iteza ikibazo mu baturage no ku bidukikije, iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo.
Hotel Alpha Palace
Bamwe mu baturage baturiye amwe mu mahoteli babwiye Umuseke ko umunuko ubabangamira cyane kandi bafite impungenge ko wazabakururira uburwayi.
Hitimana Gideo wo mu murenge wa Niboye, Kicukiro yatangarije Umuseke ko ikibazo cy’umunuko w’imyanda iva muri Hotel Alpha Palace ikohererezwa mu gace batuyemo kibateye inkeke. Avuga ko bakivuze no mu muganda ariko ntibyagira icyo bitanga.
Yagize ati “Iki kibazo twarakivuze mu muganda w’ubushize abayobozi batwemerera ko kizakemuka ariko kugeza ubu ntabwo kigeze gikemuka.”
Imiyoboro ijyana amazi yakoreshejwe mu Alpha Palace inukira abahaturiye
Uyu muturage atunga agatoki Hotel Alpha Palace ko yoherereza imyanda iva mu bwiherero mu gitondo cya kare, ndetse ikongera ikayohereza mu ma saha ya saa mbiri z’umugoroba.
Ati “Dufite impungenge ko tuzahakura indwara tutabizi.”
Umuyobozi ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali, John Mugabo yasabye amahoteli gufata amazi yose yanduye ava mu miyoboro itandukanye, nka pisine, mu bwiherero cyangwa mu bwogero ndetse no mu gikoni kugira ngo adakomeza kubangamira abaturage bahaturiye.
Yagize “Bahawe igihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo babe barangije kubaka uburyo bwo gusukura amazi ‘Water Tretment Plant’, bitabaye ibyo imirimo yose muri Hotel izahagarikwa.”
Alexis Bayingana, umuyobozi wa Alpha Palace itungwa agatoki yavuze ko ibyo bamusabye azabishyira mu bikorwa.
Ati “Mu byo bansabye gukemura kugira ngo abaturage badakomeza kunukirwa n’amazi aturuka muri Hotel, tuzabyubahiriza.”
Uretse Hoteli Alpha Palace, Umujyi wa Kigali wanatunguye Hotel La Palisse ifatirwa mu cyuho kuko abayobozi basanze mu imvura igwa iyi hoteli imaze kurekura amazi y’umwanda anuka.
Ibi byaviriyemo iyi Hoteli gucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri, azishurwa mu gihe cy’iminsi itatu.
Source: Umuseke