Amerika yahaye Kagame GASOPO kuri Diane Rwigara
His Excellency yaba yikanze abasirikari b’ abanyamerika boherejwe na Trump kurangiza ikibazo cy’amatora yananiye itekinika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko yategetse bwa bushinja cyaha bwe guhagarika ubujurire bwa ya gahunda yo gukomeza gutoteza umuryango wa Rwigara?
Kagame aremeye arasebye . Amazi ntabwo akiri yayandi. Nyuma ya M23 , ahawe undi murongo ntarengwa hafi ye!
Murwego rwo gutegura inama izahuza abakuru b’ ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth ( Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) ) , amabwiriza yo kwitwararika no kwirinda icyakoma rutenderi cyahungabanya isura rya leta y’ u Rwanda na Kagame uyikuriye ni yose .
Iyi nama ya CHOGM , itegerejwe muri 2020 , ishobora kuba ari nayo yatumye Loni yibanda cyane kukibazo cy’ umutekano mukarere k’ ibiyaga bigari ,igakora urutonde rw’ imitwe yitwara gisirikari na zimwe muntwaro ziri muri ako karere.
Uyu mwaka wa 2019, isura ry’ u Rwanda nk’ igihugu cy ‘ intangarugero mubutekane rigomba guhondwa rikanoga kuburyo abo bakuru b’ ibuhugu ba Commonwealth badatinya kuzahahurira muri 2020 bakazanataha bemeye hato batazafungira amayira Chairman Kagame n’abambari be maze wa mushinga w’ ubwami muri repubulika ukaba urapfuye.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/amerika-yahaye-kagame-gasopo-kuri-diane-rwigara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-56.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/image-56.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONHis Excellency yaba yikanze abasirikari b' abanyamerika boherejwe na Trump kurangiza ikibazo cy'amatora yananiye itekinika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko yategetse bwa bushinja cyaha bwe guhagarika ubujurire bwa ya gahunda yo gukomeza gutoteza umuryango wa Rwigara? Kagame aremeye arasebye . Amazi ntabwo akiri yayandi. Nyuma ya M23 ,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS