Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare baravuga ko bugarijwe n’ikibazo k’inzara kubera izuba ryinshi ryacanye rigatuma imyaka yabo irumba. Aba banyarwanda barasaba ko Leta yabagoboka ikabaga amafunguro mu gihe inzego z’ubuyobozi na zo zivuga ko n’abagize amahirwe bakabona umusaruro muke bakwiye kuwucunga neza kuko aya mapfa ashobora no kuzaza umwaka utaha.

Uwimana Doroteya we arasaba guhabwa ibiribwa kuko ashonje

Umunyamakuru w’Umuseke waganirije abatuye mu murenge wa Rukomo, bavuga ko imyaka yose bari bahinze yaba ibigori, ibishyimbo yarumbye ku buryo harimo n’abatarigeze bajya gusarura.

Aba baturage basanzwe bacungira kuri ibi bihingwa bavuga ko n’abagize icyo baramura, basaruye imyaka mike ku buryo itahaza ingo zabo ngo bagere muri sezeni itaha.

Abandi basanzwe batunzwe no guca incuro, bavuga ko iyo imyaka yabaga yeze bahingiraga ibyo kurya ubu bakaba badashobora kubona abo bakorera kuko buri wese arira ayo kwarika.

Mukankubana Clementine ati “Turifuza ubufasha nkatwe tuba dutegereje bubyizi, kugira ngo ubone umuntu ukurariraka aguhe akazi ngo aguhe n’umufungo w’ibijumba ntibyoroshye.”

Aba baturage bavuga ko imibereho yabo muri iki gihe imeze nabi, basaba leta kubagoboka ikabaha amafunguro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Andrew Ndamage avuga ko ubusanzwe uriya murenge usanzwe weza cyane ndetse ko bawufata nk’ikigega cy’akarere ariko ko muri iyi sezeno bahuye n’ikibazo k’izuba n’indwara byangije imyaka bigatuma batabona umusaruro uhagije.

Uyu muyobozi asaba abaturage bagize icyo basarura gukomera kuri uwo musaruro kugira ngo batazazahazwa n’inzara

Ati “Ntibihutire kuwugurisha kuko ntawusezerana n’ikirere ntabwo twejeje nk’uko byari bikwiye nk’uko na bo babyivugira nta n’ikizere ko umwaka utaha bazeza, rero imyaka bejeje bayifate neza tutazahura n’ikibazo k’inzara.”

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko uretse mu karere ka Nyagatare hagaragara amapfa, hari n’ibindi bice by’iriya ntara byugarijwe n’iki kibazo birimo i Mpanga na Kigarama mu karere ka Kirehe na Sakara muri Ngoma.

Mukankubana Clementine ni umwe mu bemeza ko iwabo hari abashonje kubera kurumbya


Andrew Ndamage umuyobozi w’umurenge wa Rukomo arasaba abaturage kwirinda kugurisha umusaruro muke bejeje

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Nyagatare