• Ngo umukozi akwiye kuzuza inshingano ze ariko n’umukoresha akamenya ize

Urugaga rwa Sendika z’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR rurasaba ko amafaranga ahabwa abagiye mu kiruhuko k’izabukuru abafasha kubaho neza, akagenwa hagendewe ku kiguzi cy’ubuzima kigezweho kandi ntage munsi y’umushahara fatizo igihe uzaba waragenwe.

Abajya mu kiruhuko k'izabukuru bavuga ko babona udufaranga ducye two kubashajisha

Abajya mu kiruhuko k’izabukuru ngo bakwiye kugira amasaziro meza

Mu itangazo ryifuriza abanyarwanda kugira umunsi mwiza w’umurimo, CESTRAR ivuga ko igihugu kitatera imbere abagituye badafite imirimo ariko na bo bakibuka ko umurimo unoze ari urufunguzo rwo gutera imbere.

CESTRAR iti “Umurimo ugakorwa neza kandi uwukora akabona igihembo gikwiye, umukozi agakora inshingano ze, ariko n’umukoresha akamenya ize hubahirizwa amasezerano n’amategeko abagenga.”

Uru rugaga ruvuga ko Leta y’u Rwanda yamaze gucira inzira abakozi kuko ibyangombwa byose bituma umurimo ukorwa neza byagezweho birimo umutekano, amahoro n’ubwumvikane hagati y’Abanyarwanda n’amahanga.

Uyu munsi mpuzamahanga uyu mwkaa ufite insanganyamatsiko igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye”, CESTAR ivuga ko ukwiye kuba umwanya wo gusasa inzobe hagati y’abakozi n’abakoresha babo bakarebera hamwe intambwe bateye n’aho bagiye basitara.

CESTRAR iti “Bakareba ibibazo byagaragaye muri uwo mwaka, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.”

Uru rugaga rwibutsa inzego zibishinzwe ko amafaranga ahabwa abagiye mu kiruhuko k’izabukuru akwiye kuba abafasha kugira amasaziro meza.

“Kandi amafaranga akazajya abarwa hakurikijwe ikiguzi cyo kubaho (cost of living) kandi ntajye munsi y’Umushahara fatizo igihe uzaba warashyizweho.”

Muri gahunda ya Leta y’Imyaka irindwi yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2017, Guverinoma yizeje abanyarwanda ko izahanga imirimo igera nibura kuri miliyoni n’igice (1 500 000), ni ukuvuga byibura imirimo irenga 214 285 buri mwaka.

Urugaga rwa sendika z’abakozi CESTRAR rusaba ko hagomba gushyirwaho uburyo bunoze bwo kumenyekanisha imibare nyayo y’imirimo mishya yabonetse ku isoko ry’Umurimo buri mwaka.

Runasaba ko korohereza ishoramari bigomba kujyana no kongera imirimo hitawe ku miterere yayo ariko na none umukozi agahabwa ubumenyi n’ibikoresho bihagije bimufasha kuzuza inshingano ze.

“Bikumvikana neza ko umukozi ari umutungo ugomba gufatwa neza kimwe n’umutungo uba warashowe mu gikorwa cy’iterambere ry’ikigo cy’ubukozi.”

Uru rugaga runagaruka ku buriganya bukigaragara mu itangwa ry’akazi rikivugwa hamwe na hamwe bushingiye kuri ruswa, ikenewabo n’ikimenyane, rugasaba ko ibikorwa nk’ibi bikwiye kuvugutirwa umuti uhamye.

CESTRAR yanagarutse ku kajagarari kakiri mu mishahara itangwa mu bigo by’abikorera n’ibindi bitari ibya Leta, isaba ko hashyirwaho politiki ihamye yo kugena umushahara fatizo urengera imibereho y’abakora muri ibyo bigo.

Uru rugaga runasaba abakozi kwibumbira muri za sendika kugira ngo barusheho kujya bungurana ibitekerezo by’uko bakomeza kugira uruhare mu kwihutisha iterambere binyuze mu gukunda umurimo no kunoza serivisi.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW


https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSNgo umukozi akwiye kuzuza inshingano ze ariko n’umukoresha akamenya ize Urugaga rwa Sendika z’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR rurasaba ko amafaranga ahabwa abagiye mu kiruhuko k’izabukuru abafasha kubaho neza, akagenwa hagendewe ku kiguzi cy’ubuzima kigezweho kandi ntage munsi y’umushahara fatizo igihe uzaba waragenwe. Abajya mu kiruhuko k’izabukuru ngo bakwiye kugira amasaziro meza Mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE