Ababyeyi ba Mupende Alexia bavuze ko yitangaga atizigamye, yanareraga imfubyi

Mu muhango wo gushyingura Alexia Mupende wishwe ku wa kabiri w’iki cyumweru, ababyeyi be batangaje ko yitangaga atizigamye kandi nubwo yari akiri umukobwa yareraga imfubyi, none ubu akaba azisize.

Nyakwigendera Mupende Alexia yitabye Imana afite imfubyi yareraga

Kuri iki cyumweru, umunyamideri Alexia Uwera Mupende yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Habanje umuhango wo kumusezereho  mu Rusengero rwa Rehoboth Center  saa sita z’amanywa, kumushyingura biba saa cyenda.

Mu buhamya bwatanzwe n’abyebyi ba nyakwigendera, se na nyina bose batangaje ko yitangaga atizigamye, ndetse ko  apfuye yareraga imfubyi.

Mu bindi byamuranze ngo yari umuntu ukunda ukuri akanga umuntu ukora ikibi cyangwa uhohotera abandi.

Umwe mu babyeyi be yagize ati “Agahinda sinzi ko kazashira, yari umugore w’ibihe byose. Ntiyatinyaga kuguhumuriza wababaye kandi ari we muto, yitangaga cyane agakunda abantu. Kuri njye namufataga nk’uwashyiraga umuryango hamwe.”

Nyina na we yavuze ko Uwera yakundaga kuvuga ngo ‘umuntu apfa igihe cye cyageze‘.

Mu bashyinguye Alexia harimo abantu batandukanye nka  Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Rugege, Gen James Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’ingabo,  n’abandi bantu benshi batandukanye ndetse n’inshuti za Alexia nyinshi z’urungano rwe.
Mupende yitabye Imana afite imyaka 35 yiteguraga ubukwe muri Gashyantare 2019.

Mzee Pastor Ezra Mpyisi ari mu baje gushyingura Alexia

Gen James Kabarebe ashyira indabo ku mva ya Uwera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nawe yatabaye umuryango wa Mzee Mupende

Kweli (ibumoso) umusore wari ugiye kurushinga na Alexia

Mu rusengero hari abantu benshi batabaye

Umusaza Mupende n’umukecuru we bavuga ku rupfu w’umwana wabo Uwera

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/umuseke_25-500x334.jpg?fit=500%2C334&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/umuseke_25-500x334.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSAbabyeyi ba Mupende Alexia bavuze ko yitangaga atizigamye, yanareraga imfubyi Mu muhango wo gushyingura Alexia Mupende wishwe ku wa kabiri w’iki cyumweru, ababyeyi be batangaje ko yitangaga atizigamye kandi nubwo yari akiri umukobwa yareraga imfubyi, none ubu akaba azisize. Nyakwigendera Mupende Alexia yitabye Imana afite imfubyi yareraga Kuri iki cyumweru, umunyamideri Alexia Uwera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE