Mumagambo akarishye umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mubiro by’ umukuru w’ igihugu yasubije intumwa za rubanda z’ ababiligi zasabaga irekurwa ry’ umwene gihugu wabo Paul Rusesabagina : ” Mumenye ko pasiporo y’inyaburayi itagidatanga uburenganzira bwo kutwicira abaturage! Ntimukaduteho ibitabapfu ngo ubutabera (muzi neza ko mukingiye ikibaba abakoze jenoside n’ababakomokaho barengera agatuza iyo). Mujye mugumana urukumbuzi mufitiye ubukoloni bwanyu muri iyo mitwe yanyu yuzuye uburyarya .”

Nyuma y’ igihe gito abantu bakibaza kuri aya magambo ya Nyombayire, umuvugizi wa leta y’ u Rwanda Madamu Yolande Makolo agaruka nawe apostinga igisa nk’ umwanzuro w’ umuryango wa EU kukibazo cya Rusesabagina wemeza ko hari ibyo wanenze mu rubanza u Rwanda rwakosoye unashimangira ko ubushinja cyaha bwa kimwe mu bihugu biwugize bwagize uruhare mu gutanga ibimenyetso bimushinja .

Ibi bikaba bishobora kuba bica amarenga ku bigiye gukurikira kuko nimba strategy y’ induru irangiye ari ntacyo itanze, “…defense team ya Rusesabagina ikeneye gutangira gutegura strategy y’ imishyikirano yo mu ibanga kugirango azarekurwe nko mumyaka 5- 10, gusa ishobora kuzahasiga akayabo…Naho ubundi ntakidashoboka.”, nkuko umusesenguzi w’ inararibonye uzi iyi dossier yabwiye Inyenyeri News.

Samuel Kamanzi