Murwanda dufite abantu bafite toroma iteye ubwoba (ihungabana)!

Rucagu Boniface umaze kumenyekana nk’umufana wo murwego rw’ igisumizi kuri Perezida Paul Kagame  yasohoye ikivugo yise cy’intsinzi murwego rwo kwemeza ya matora Kagame ahurutse kwiba .  Ngo guhangira kagame ibyivugo avuga ibigwi instsinzi ze ni ibintu amaze kumenyera ubu bukaba ari  ubwa gatatu nyuma y’ ibyo yanditse, tutanibuka  ,muri byacitse zo muri 2003 na 2010.

Uyu musaza w’imyaka 72  yatangiye politike muri 1970 , aba Sous-prefet wa Byumba na Sous-Prefet wa Ruhengeli, kubwa  Gregoire Kayibanda.

Kuva mu 1984 kugeza mu 1994, yari ahagarariye Ruhengeri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kuva 1997  kugeza 2009 Rucagu yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mu bihe by’intambara y’abacengezi,  nyuma yaho, ayobora akanama karemye Itorero ry’igihugu, aba umuyobozi mukuru waryo kugeza umwaka ushize, ubwo yimuriwe mu  “Inama Ngishwanama y’Inararibonye”.

Muri icyo cyivugo gishya cye,arashima Kagame  ibyo yagejeje ku Rwanda (nk’ impungenge zo kuraswa kumanywa y ihangu n’ inzara  irara itema amara abaturage ). Ati niwe dushonje !

Agakomeza avuga ko intsinzi ya Paulo Kagame atari iya none, ko  ngo yayihereye ku rugamba rwo kubohora igihugu ( mumitego yateze abasirikare ba Rwigema ,n’ akandoyi n’ agafuni yazanye m’urwatubyaye).

Uyu musaza Rucagu  tutibanze kw’ ihungabana rye ,  niwe munyarwanda uzwi washoboye gukorana na leta ya Kayibanda , iya Habyarimana niya  Kagame .

 

Bwana Rucagu yabaye indorerwamo ureberamo leta  akorera ukamenya ibyayo byose.

Akabi gasekwa nk’akeza.

 

 

 

 

 

 

Christine Muhirwa