Akabi gasekwa nk’akeza :Madamu Jeannette Kagame Agiye Guhabwa Igihembo Cy’umugore Wabaye Indashyikirwa Muri Afurika
“Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu guharanira ukwibohora, iterambere n’amahoro.
Iki gihembo aragihabwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2018, mu muhango uri bubere mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ambasaderi Vincent Karega niwe uri buze kwakira iki gihembo kigenewe Madamu Jeannette Kagame”
Aya magambo ndayasomye nibaza ayo icyo gihembo cyaguze angana . Ariko Kuba Karega ariwe wahawe inshingano yo kujya kukimwakirira ndumva atari nangombwa kugira icyo umuntu yakongeraho anenga kuko byahwaniyemo.
Gusa ndibaza icyo nkaba babyeyi ( nka Cyrie Sendashonga ,Victoire Ingabire , Adeline Rwigara ) batekereza kuri ubwo budashyikirwa muguharanira amahoro bw’ umufasha w’ indashyikirwa mu kwica no kunyaga , wabahekuye !
Ndashimira Madamu Jeannette Kagame kuba yanze kujya gushinyagurira aba babyeyi yakira igihembo cy’ ubudashyikirwa mumahoro n’ iterambere .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/akabi-gasekwa-nkakeza-madamu-jeannette-kagame-agiye-guhabwa-igihembo-cyumugore-wabaye-indashyikirwa-muri-afurika/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-5.jpg?fit=184%2C275&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-14-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINION'Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu guharanira ukwibohora, iterambere n’amahoro. Iki gihembo aragihabwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2018, mu muhango uri bubere mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Ambasaderi Vincent Karega niwe uri buze kwakira iki gihembo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS