*Sankara yahisemo guceceka havuga umwunganira mu mategeko we Me Nkundabarashe Moise, 
*Ubuzima bwe bumeze neza, kandi ngo kuvugana n’itangazamakuru biri mu burenganzira bwe,
*Uyu munsi aragezwa mu Bushinjacyaha, nabwo buzamugeze mu nkiko,
*Umuvugiziwa RIB ati “Nta kure y’ubutabera aho uzakorera icyaha hose uzafatwa”

Mu masaha y’igitondo, Nsabimana Callixte wihimbye Major Sankara akaba yari Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda yeretswe abanyamakuru ari muzima.

Maj Sankara yeretswe abanyamakuru arinzwe cyane, aha yasaga n’umwenyura

Ku kicaro cy’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (R.I.B), imbaga y’abanyamakuru yari afite amatsiko yo kubona uyu mugabo Leta y’u Rwanda yemeje ko ifite nyuma yo gufatirwa mu kindi gihugu akoherezwa mu Rwanda.

Mu myambaro isanzwe itari iya gisirikare, ishati y’ubururu n’ipantalo ya kaki, yambaye amadarubindi nk’uko yakunze kugaragara mu mafoto mu bitangazamakuru yigamba ibitero byagabwe ku Rwanda, ni umugabo ukiri muto mu myaka n’igihagararo ke ntigikanganye, arasa n’unyuzamo agaseka amwenyura, ubundi agafunga isura, yinjiye mu cyuma cy’abanyamakuru bari bategereje umwanya munini ari hagati y’Abapolisi babiri bateguye bihagije.

Nsabimana Callixte wihimbye Maj. Sankara akaba yari Umuvugizi w’inyeshyamba zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda (FLN), imbere ya micro na camera z’abanyamakuru yahisemo guceceka ahubwo havuga Umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashe Moise.

Me Nkundabarashe Moise yavuze ko uwo yunganira ameze neza kandi afunzwe neza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa RIB yabajijwe niba gutinda kwerekana Sankara bitanyuranyije n’amategeko, avuga ko biteganywa mu ngingo ya 46, ko Umugenzacyaha yemererwa gukora inyandikomvugo mu gihe k’iminsi 15, igihe ukekwaho ibyaha, aregwa Iterabwoba, Umushinjacyaha akaba ashobora kongera igihe kitarenga iminsi 90 ku gihe cyo kumukorera dosiye.

Ati “Nta giteganywa n’itegeko kitubahirijwe.”

Mbabazi Modeste avuga ko nta kure y’ubutabera habaho, ngo ukekwaho ibyaha wese aho azaba ari hose azafatwa, gusa yirinze kuvuga aho Maj Sankara yafatiwe.

Yavuze ko Maj. Sankara nta kibazo afite cy’aho afungiwe. Ngo yafashwe tariki 13 Mata 2019.

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, nyuma ya saa sita Nsabimana Callixte alias Maj. Sankara arashyikirizwa Pariki nyuma Ubushinjacyaha buzamugeze mu Rukiko atangire kuburana iby’ifunga n’ifungwa ry’agateganyo.

Itegeko ryihariye rivuga ku iterabwoba niryo rizakoreshwa mu kuburanisha Maj Sankara nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB.

Callixte Nsabimana wiyise Maj Sankara kuri iyi foto yari afunze isura

Sankara u Rwanda rumukurikiranweho ibyaha bitandukanye byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe,  gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Kwerekwa itangazamakuru kwa Nsabimana bije nyuma y’aho ku wa 30 Mata, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera yemeje amakuru y’uko u Rwanda rumufite.

Icyo gihe kandi ni na bwo RIB yemeje ko imufite, aho yasobanuye ibyo akurikiranweho.

Sankara kandi yumvikanye cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko inyeshyamba yari abereye umuvugizi za FLN ari zo zateye muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe ndetse no mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

Kuva yafatwa ni ubwa mbere yari agaragaye mu ruhame. Amakuru avuga ko yafatiwe mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda.

Mu ngendo Perezida Paul Kagame aheruka gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko abatazizana igihugu gifite ubushobozi bwo kubazana aho bazaba bari hose, ndetse yavuze ko hari umuriro uzabatwika igihe bazaba bagerageje kugaba ibitero ku Rwanda.

Abanyamakuru benshi bari batunze camera na micro aho Maj Sankara yinjirira mu cyumba barimo

Maj Sankara akiri hanze y’u Rwanda yakunze kwigamba ibitero byarugabweho avuga ko byakozwe na FLN yavugiraga

Ni umugabo udakanganye mu bigango ku myaka agaragara nk’ukiri muto

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul Nkundineza
UMUSEKE.RW