Mu mwiherero w’Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bari mu mwiherero ugamije kwihutisha iterambere ry’umuturage, basabwe kuryohera abaturage babakorera ibyo babakeneyeho, na bo bakaryohera igihugu cyabo batanga umusanzu mu kucyubaka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastsse yavuze ko uyu mwiherero uzajya uba kabiri mu mwaka

Umwiherero w’iminsi ibiri wabaye ku wa 27 – 28 Ukwakira 2019, wabereye mu Hoteli igezweho yitwa Classic Lodge iri mu Karere ka Musanze.

Wari uhuje abayobozi mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Igihugu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa bayo.

Barebaga imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze ndetse no kurebera hamwe ibibazo bibangamiye imibereho n’ingamba zo kubikemura.

Bamwe mu bayobozi basoje umwiherero bavuze ko bawukuyemo impamba ikomeye haba mu mikoranire n’inzego bafatanyije kuyobora, abafatanyabikorwa, ndetse n’abaturage.

Umwe mu bayobozi b’Uturere yagize ati “Icyo dukuye muri uyu mwiherero ni uko tugiye kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage, tunarushaho kuzamura uruhare rwabo mu kugena ibikorwa. Ikindi ni ukugaragaza ibibazo ndetse no kubikemura hanyuma ubuyobozi bugafatanya n’abaturage mu rwego rwo kugira ngo twubake iterambere ry’igihe kirekire.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, GATABAZI Jean Marie Vianney yavuze abayobozi biyemeje kubazwa ndetse no gutanga raporo z’ukuri aho guhimba ibitarakozwe.

Umuyobozi ngo azemera ibyo yumva azashobora, akoreshe umutungo wa Leta neza aho kwigwizaho ibyagatunze umuturage.

Yavuze ko kugira ngo bagere ku byo biyemeje, abayobozi bamwe bakwiriye kwigira ku bakoze neza bityo na bo bakagira ibyo banoza. Yavuze ko kugira ngo byose bigerweho hagomba kubaho uruhare rw’umuturage aho kumva ko byose bizamugirirwa nta ruhare abigizemo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase yavuze ko uyu mwiherero ubafashije gutera intambwe mu kubona ahari ibibazo no kubishakira ibisubizo, ndetse no kugaruka ku ngamba zihutirwa z’igihugu zirimo kubakira vuba abatishoboye, ibijyanye n’umutekano, imihigo ndetse no kuzamura impinduka mu mibereho y’abaturage.

Ati “Muri uyu mwiherero twashatse kubanza kwisuzuma twe ubwacu nk’inzego z’ibanze ngo turebe ibyo dushoboye n’ibyo tutanoza neza byashakirwa ibisubizo, ubutumwa ku baturage ni uko twari hano kubwabo, twe nk’abayobozi turashaka kubaryohera na bo bakaryohera igihugu cyabo; niyo mpamvu tubasaba ubufatanye mu bibakorerwa.”

Uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya kabiri uzajya uba kabiri mu mwaka. Umwaka utaha ukaba uteganyijwe mu kwezi kwa gatandatu.

Abayobozi baganiriye ku myitwarire yabo mu guteza imbere abaturage n’uruhare bo babigiramo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi JMV avuga ko abayobozi bakwiye kurebera ku bandi babikoze neza mbere yabo

AMAFOTO ya Classic Logde aho iriya nama yabereye

Aha ni herya y’umugi wa Musanze, harisanzuye kandi haba hari amafu

Iki ni kimwe mu byumba bitandukanye bafite byakira inama

Ni ahantu hubatswe mu buryo bwa gisirimu nk’inzu zisanzwe zo guturamo

Ibyumba byaho ni uko imbere haba hameze

Umutekano waho urizewe

Bafite ahantu ho kogera umuntu aruhuka

Ni ahantu hisanzuye

Amafoto@Classic Lodge

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/Musanze

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSMu mwiherero w’Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bari mu mwiherero ugamije kwihutisha iterambere ry’umuturage, basabwe kuryohera abaturage babakorera ibyo babakeneyeho, na bo bakaryohera igihugu cyabo batanga umusanzu mu kucyubaka. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastsse yavuze ko uyu mwiherero uzajya uba kabiri mu mwaka Umwiherero w’iminsi ibiri wabaye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE