Abayobozi Bacyuye Igihe mu’burayi berekeza Afrika Kwanjwa
Mu bihugu nka America nu’burayi aho aba perezida bayobora imyaka yemewe nitegeko nshinga bidashoboka ko umu perezida yahindura itegeko nshinga ngo akomeze yiyamamarize umwanya wu’butegetsi, arwanira kuyobora ibuzira herezo cyangwa gusimburwa nabo yayoboreramo, iyo barangije manda zabo berekeza Afrika gushaka ibiraka. Ahubwo akumiro nuko, Bimaze kugaragara ko benshi mu bayobozi barangije manda zabo Iburayi bakomeje kuza muri Africa bishakira utuzi bamwe bihindura abagiraneza naho abandi bakaba abajanama, ibi byagaragaye ko ndetse munama bavuga ko ngo bagira bayobozi ba Africa habamo nokubunganira mu kwikubira ubutegetsi nogufunga abayobozi ba opposition nkuko mu Rwanda bimeze muriki gihe. Urugero twatanga ninka Tony Blair uyu mugabo wahoze ari premier minister wu’bwongereza ubu numujanama wa Perezida Kagame ariko ntakintu amufashije, U Rwanda nigihugu kiri mumayira abiri yogusenyuka cyangwa gusubira inyuma bitewe nimibanire mibi nabaturanyi, guhemukira opposition ndetse noguteranya abanyarwanda bitewe nabayobozi bashyira imbere politiki ishingiye kumoko namarorerwa yagwiriye U rwnda muri 1994. Cyakora Tony Blair ahora mu ndege na Kagame bareba imari nubucuruzi ubundi abaturage bamarwa ninzego zimitekano za Kagame, Tony Blair benshi bibaza ko afite ubumenyi buke kubirebana nu Rwanda, Paul Kagame aramwihererana akamubeshya ubundi nawe akagaruka Iburayi gushakira Kagame amasoko yamabuye yiba DRC, ninkunga nyinshi cyane abemeza ko ngo umugabo Kagame ari akataraboneka, Tony Blair uzwiho gushyanuka cyane muri kamere ye ubundi benewabo bamutega amatwi kuko mu mucho wabanyaburayi gushyanuka bivuga ko ngo umuntuu aba avuga ibyo azi. Nuko Kagame yakomeje kwamamara cyane kwisi, cyakola mubihe bye byanyuma byamahirwe aba nya Tanzania baturanye bamukurikiranye kuva ku munsi wambere nibo bamuhindutse kubera amatwara ye mabi, noguhemukira abatura Rwanda hamwe nabaturanyi. Hambere nubwo yatumyeyo Tony Blair ninka wa mugani ngo bazirunge zange zibe isogo byarananiranye. None yafashe icyemezo cyo kwakira Bill Clinton ngo abe ariwe abeshyeshya abanyarwanda, Bill Clinton nawe ukomeje kwifotoza avuga ko ngo ari umugiraneza ushakira abanyarwanda iterambere nimibereho myiza, Clinton icyo acyeneye nuguhora agaragara mwitangazamakuru nogushakira umwana yareze Chelsea icyo azakora mugihe kizaza, dore ko we yisaziye ntabwo ari imbabazi afitiye u Rwanda, nabanyarwanda, imbabazi atagiriye abanyarwanda igihe Gen Romeo Dallaire yatabazaga interahamwe zitsemba abatutsi nabahutu batavugaga rumwe nazo. Cyereka niba imbabazi azifitiye Paul Kagame wari umaze igihe atagaragara muri media, umaze iminsi yibaza uko azagira isi yose imwotsa igitutu ngo ahagarike intambara ye ya M23. Nkuko benshi babivuga uruzinduko rwa Clinton nugukura Kagame mu kimwaro, arikose azakimukuramo kugeza ryali? Gufasha Kagame mubibazo nukwikoza isoni, ninayo mpamvu asigaye ari nyakamwe mubandi bayobozi ntawe umwiyegereza.
Aya namwe mu magambo yasohokeye mubindi binyamakuru yerekana uko bamwe mu banyarwanda bibaza kuruzinduko rwa Bill Clinton mu Rwanda
Bamwe baravuga bati: buriya Clinton aje kugira Kagame inama y’icyo yakora muri ibi bihe bikomeye. Abandi bati: yaje kumusezeraho, kubera ko ageze kuri mtelemko, kandi bizarangira avuye ku butegetsi. Aha umuntu yavuga ko byashoboka, kubera ko na Mobutu igihe yari asumbirijwe n’intambara ya AFDL, ya Laurent Désiré Kabila, Bill Clinton wari perezida wa USA icyo gihe yamwoherereje intumwa ye, Bill Richardson, ngo amushimire ibyo yakoreye USA byose, ariko anamusezereho. Aha bigaragara ko Clinton yabwiraga Kagame ko ntacyo yamumarira
Mobutu yabanje kugira ngo n’imikino, nyamara ntibyatinze yagiye kubona abona bimurangiriyeho muri 1997, ahungishwa n’abamurindaga yambaye imyenda yo kuryamana nta n’inkweto yambaye
Paul Kagame rero we amaze kumenya uko USA igenza abayikoreye, yahisemo gupfira ku rugamba, akaba ari yo mpamvu amaze iminsi atagaragara. Yarimo asubiza mu buryo ingabo ze ziherutse gutsindwa ku rugamba muri RDC. Amakuru aturuka muri bamwe mu basirikari ba RDF, avuga ko Paul Kagame mu gutumira Bill Clinton yagira ngo yereke abanyarwanda ko nubwo bwose Perezida Obama ataje gusura u Rwanda, ko USA ikimushyigikiye binyuze muri Bill Clinton. Uruzinduko rero rwa Clinton n’urwo kubeshya abanyarwanda bari batangiye kwibaza impamvu USA isigaye ireba nabi u Rwanda, ngo bagire ngo n’ikinamico. Oya abanyarwanda ntibagwe mu mutego wa Kagame, USA nayo irambiwe ubwicanyi n’igitugu bya Paul Kagame.
Nyuma y’iminsi myinshi atagaragara, Bill Clinton yongeye kutwereka Perezida wacu
Ariko se Paul Kagame azabeshya abanyarwanda kugeza ryari? Yibagirwa ko nawe aba yibeshya! Kuzana Clinton ubu wisaziye (Mwumve ijambo rye, n’umwuka ntugisohoka neza: http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2013-08-05_kagame__.mp3), ntacyo bihindura ku mahano akorera abatuye akarere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Ikimwaro Paul Kagame yatewe no kuba ubu Tanzaniya ariyo iri ku ibere mu muryango mpuzamahanga, si Clinton wakimukiza ahubwo niwe ugomba guhindura imikorerere ye.
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/abayobozi-bacyuye-igihe-muburayi-berekeza-afrika-kwanjwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Kagame-and-Clinton-with-Chelsea.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Kagame-and-Clinton-with-Chelsea.jpg?resize=110%2C110&ssl=1LATEST NEWSPOLITICSMu bihugu nka America nu’burayi aho aba perezida bayobora imyaka yemewe nitegeko nshinga bidashoboka ko umu perezida yahindura itegeko nshinga ngo akomeze yiyamamarize umwanya wu’butegetsi, arwanira kuyobora ibuzira herezo cyangwa gusimburwa nabo yayoboreramo, iyo barangije manda zabo berekeza Afrika gushaka ibiraka. Ahubwo akumiro nuko, Bimaze kugaragara ko benshi mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS