Kigali kuwa 13/03/2012

Kuwa gatandatu tariki ya 10 werurwe 2012 Umukecuru w’imyaka 52 witwa NTABUHUNGIRO Liberata n’umuhungu we TWIZEYIMANA Arbert ,umukobwa we MUTESI Béatrice batuye mu karere ka Kayonza,umurenge wa Kabare akagari ka Gitare umudugudu wa Gahombyo barakubiswe bahindurwa intere na Policing (community policing) mu mukwabu izo community policing zari zatumwe gukora n’umuyobozi w’akagali Bwana Twagirumukiza Alfred wo gushakisha abantu batitabiriye amatora ya FPR yari yabereye mu midugugu.
Ibi ngo byabaye ubwo umuhungu wuriya mukecuru twavuze haruguru witwa TWIZEYIMANA Arbert yahuye nabo ba policing ashoreye inka agiye kuyibangurira maze policing zimutegeka ko aziha iyo nka zikayijyana ku murenge, uwo mwana arabyanga kuko atumvaga ukuntu yazira ko atagiye mu matora maze policing ziramwadukira zirakubita zimuhindura intere azira ngo ko atitabiriye amatora y’umuryango FPR ngo ahubwo akaba agiye kuragira kandi bibujijwe.
Uwo mwana yavugije induru nyisnhi abantu barahurura abahageze mbere barimo umubyeyi we na Mushikiwe maze izo policing zirabadukira zirabahondagura zirangije ziyabangira ingata zisigira uyu mubyeyi n’umuhungu we ibikomere kubera inkoni nyamara ubuyobozi buhageze bwafashe uwo mwana wuwo mubyeyi buramufunga ngo kuko yigometse ku buyobozi.
Maze kumenya icyo kibazo nabajije umuyobozi wako kagali kuri telephone ye igendanwa(0788643454) yemera koko ko abo baturage bakubishwe na policing kandi ariwe watanze amabwiriza yo kujya kubafata, ariko ko batazira ko banze kwitabira amatora nkuko bo babivuga ko ahubwo bazize ko baragiye ku gasozi kandi bibujijwe. Uyu muyobozi w’akagari yirinze kugira icyo adutangariza ubwo twamubazaga niba byemewe gukubita umuturage kugeza nubwo ajya mu biraro.
Twagerageje no kuvugana n’umuyobozi wa polisi ikorera mu murenge wa Kabare ngo tumenye ibyikubitwa rya bariya baturage ariko ntiyatwitaba kuri telephone ye igendanwa (0788890950)
Ikindi twabashije kumenya ni uko ku bakubiswe na ziriya policing ngo batorohewe no kuba bazikurikirana mu buryo bw’amategeko ngo kubera ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo kubyitambikamo kandi ngo bikaba bisaba ubushobozi bwinshi kuko ngo umuturage kugirango ikibazo cye gikurikiranwe bisaba ko yishyura police ibiri bukoreshwe mu iperereza.
Hagati aho ariko kuri uno mugoroba wo kuwa 13/03/2012 ahagana mu ma saa kumi nimwe akaba ariho umuhungu wuriya mubyeyi yarekuwe nyuma yo gutanga amafaranga asaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000) harimo amande n’ubwishyu bw’ingendo za police. Izo nzirakarengane kandi zirimo gukoresha amafaranga atagira ingano kwa muganga zivuza ingaruka z’imihini y’inkoni za policing.
Ibikorwa nkibi byo kwibasira,guhiga no gufata nk’umwanzi umuntu wese werekanye ko atitabiriye gahuza za FPR hanyuma akagerekwaho icyaha gituma babona uko bamuta mu munyururu bimaze kuba umuco cyane cyane mu nzego z’ibanze.
Ibi bikorwa bigayitse bikwiye guhagarara vuba na bwangu kuko niyo umuturage yaba yakoze ikosa runaka nta tegeko ririho rivuga ko agomba gukubitwa kugeza naho ajya mu bitaro kwivuza inkoni.
Aba bantu bitwa community policing bagerwa n’iteka rya Minisitiri (Ministerial Decree No. 02/10/2007) bakaba mu byo bashinzwe harimo kumenya amakuru n’ibibazo by’umutekano ndetse no gufatanya n’abaturage kubibonera umuti. Aba bantu kandi bakorana n’inzego za polisi zisanzwe. Bakaba kandi nta mushahara bahabwa, bitwa abakorerabushake.
Ntawabura kwamagana kandi imbogamizi zishyirwa ku baturage batuye mu byaro aho nko muri uriya murenge twavuze haruguru basabwa kwishura amafaranga y’urugendo kugirango police ibone kuza gukora iperereza iyo bawitabaje. Aha biramutse bibaye umuco byaba bivuze ko umuturage utabasha kubona ubushobozi ashobora kurengana akaruca akarumira.

Chief editor Rwema Francis
.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/police-rwanda-150x150.png?fit=150%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/police-rwanda-150x150.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSKigali kuwa 13/03/2012 Kuwa gatandatu tariki ya 10 werurwe 2012 Umukecuru w’imyaka 52 witwa NTABUHUNGIRO Liberata n’umuhungu we TWIZEYIMANA Arbert ,umukobwa we MUTESI Béatrice batuye mu karere ka Kayonza,umurenge wa Kabare akagari ka Gitare umudugudu wa Gahombyo barakubiswe bahindurwa intere na Policing (community policing) mu mukwabu izo community policing...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE