Ikinyoma cyarimitswe mu Rwanda rwa Perezida witoye kurwego rwa99% kuburyo habayeho amarushanwa yo kubeshya ntawatsinda intore izirusha intambwe n’abambari bayo!

Ihahamuka iyi leta izasigira abo yakoresheje amabi yayo bazaryivuza barikire?

Kuba ibibazo hagati y’ u Rwanda na Uganda bigeze aho guhererekanya abaturage bazira umuriro uri hagati y’ abakuru b’ ibyo bigugu batagicana uwaka ni ikibazo kigomba kudutera inkeke n’ abanyarwanda twaba mugihugu cyangwa hanze .

Akarere ka Afurika y’ iburasira zuba kose gatewe inkeke n’ iki kibazo hagati y’ u Rwanda na Uganda cyananiranye kuburyo u Rwanda rugeze aho kuvuga ko kigomba kuzakemurwa n’ intambara !

Uyu mwuka mubi usura amahano nyamara uragenda uzamuka kandi u Rwanda rushobora gutungurwa n’ intambara mbona rushaka kurwana ” ntakabuza” kandi uwigamba intsinzi atazi ikimuhatse aba akungura!

Christine Muhirwa

Photo: Igihe.com