Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero Boniface Rucagu arasaba urubyiruko rusaga ibihumbi 44 rutangira itorero ry’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ugushyingo ko igihe ruzaba rwatangiye urugerero rwazatanga umusaruro uruta uw’intore ziheruka kandi rukagira ishyaka ryo kwitangira igihugu ku buryo rwanakimenera amaraso bibaye ngombwa.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'itorero Boniface Rucagura, ahanze amaso ku rubyiruko rwatangiye itorero.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero Boniface Rucagu, ahanze amaso ku rubyiruko rwatangiye itorero.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Rucagu Boniface yavuze ko iri torero ryiteguwe neza, ibyangombwa byose bihari kandi ngo n’inyigisho bazahabwa ntaho zitandukaniye cyane n’iz’amatorero yabanje.

Ati “Gusa ab’uyu mwaka aho batandukanyiye n’ababanje ni uko bazajya ku rugerero kimwe na bagenzi babo bakoze itorero ry’umwaka ushize.”

Rucagu yakomeje avuga ko urugerero rwitezweho guhindura imyumvire, imitekerereze, imyitwarire, imyifatire, kubaka ubunyarwanda n’ubuvandimwe mu rubyiruko, aribyo bizarufasha kubaka igihugu cyabo neza.

Yagize ati “Turutegerejemo ishyaka ryo gukunda igihugu, ari naho haturuka kugikorera, ishyaka ryo kwitangira igihugu, emwe no kuba rwamena amaraso yarwo.”

Akomeza avuga ko uru rubyiruko rwitezweho gukunda umurimo, gukora umurimo unoze no gutanga serivisi gitore.

Izi ntore zizasobanurirwa bihagije gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Iri torero ritangiye mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, gifite insanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda” ndetse n’ubukangurambaga bwa bw’iyi gahunda burimbanyije.

Rucango arifuza ko uru rubyiruko ngo rwitezweho gukunda igihugu no kugikorera n'imbaraga zarwo zose ndetse kuburyo bibaye ngombwa batanga n'amaraso yabo kubw'igihugu.

Rucangu arifuza ko uru rubyiruko ngo rwitezweho gukunda igihugu no kugikorera n’imbaraga zarwo zose ndetse kuburyo bibaye ngombwa batanga n’amaraso yabo kubw’igihugu.

Perezida w’itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface avuga ko iri torero rizagezwaho by’umwihariko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuko abaririmo ari nabo bazayishyira mu bikorwa igihe kirekire kuko aribo rwo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Uru rubyiruko ruzanabona umwanya wo kuyisobanurirwa bihagije, banakore umukoro ku buryo abazayandikaho neza cyane kurusha abandi bazagaragazwa mu gitaramo cy’intore.”

Ariko ngo n’ubwo ubu bazasobanurirwa bihagije gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ngo ntabwo bizaba ari bishya cyane mu itorero ry’igihugu kuko no mu matorero yabanje batozwaga Ubunyarwanda n’ubumuntu.

Ibindi bijyanye n’iri torero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye

Itorero ry’igihugu ry’abasore n’inkumi barangije amashuro rwatangiye mu mwaka wa 2009.

Itorero ry’umwaka wa 2012 ryahawe izina ry’Imbanzamihigo’ niryo ryakoze urugeroro bwa mbere nyuma y’imyaka 110 rukuweho n’Abakoloni nk’uko bitangazwa na Rucagu.

Uru rugerero rwa kabiri ruzakorwa n’abatangiye itorero uyu munsi rwiswe “Imparanira kurusha”.

Uru nirwo rwitezweho byinshi kuko ngo ibibazo bitandukanye birimo imyumvire micye y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ababyeyi n’abandi batandukanye Imbanzamihigo rwahuye nazo zarangiye.

Imibare y’agateganyo iragaragaza ko itorero ry’uyu mwaka rizitabirwa n’abasoje amashuri yisumbuye ibihumbi 44 hafi na 400.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/IMG_0225.jpg?fit=618%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/IMG_0225.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSPerezida wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero Boniface Rucagu arasaba urubyiruko rusaga ibihumbi 44 rutangira itorero ry’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ugushyingo ko igihe ruzaba rwatangiye urugerero rwazatanga umusaruro uruta uw’intore ziheruka kandi rukagira ishyaka ryo kwitangira igihugu ku buryo rwanakimenera amaraso bibaye ngombwa. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero Boniface Rucagu,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE