Abarwayi ba KORONAVIRUSI bamaze kuba 19 mu Rwanda. Leta iremeza ko izafasha urugo rudafite icyo rusamura.

Iri tangazo ryaje rikurikira irya PM Edouard Ngirente risa nk’ iryakuye umutima abanya Kigali batari bacye …

Nyuma y’ uko iri tangazo rigiye hanze , bamwe mubaturage batangiye gusubira muntara . Abenshi bafashe iki cyemezo kubera ikibazo cy’ amikoro ingamba zo kwirinda iki cyorezo zizagira kumurimo bakoraga mumugi wa Kigali. Hari kandi n ‘ abasenyewe muri iyi minsi , bari batuye muburyo Leta yemeza ko bunyuranye n’ amategeko bahawe ingurane y’ amafaranga 90 000 bakigira inama yo kwigendera nabo .


Ibihe turimo birakomeye cyane ku umunyarwanda wo mumibereho iciriritse.
Ikibazo cy’ inzara kigarukanye ingufu kuburyo abanyarwanda benshi bahangayikishijwe n’ uko bashobora kuzakizira n’ ubwo Leta yemereye abakora ” imirimo y’ amaboko ” ubufasha bw’ amafunguro nkuko Prof Shyaka Anastaze yabivuze : “…niba hari urugo runaka koko rubabaye, rudafite icyo rusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus bakicwa n’inzara.”
https://inyenyerinews.info/amakuru-2/abarwayi-ba-koronavirusi-bamaze-kuba-19-mu-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/03/IMG-20200322-WA0037.jpg?fit=299%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/03/IMG-20200322-WA0037.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSIri tangazo ryaje rikurikira irya PM Edouard Ngirente risa nk' iryakuye umutima abanya Kigali batari bacye ... Nyuma y' uko iri tangazo rigiye hanze , bamwe mubaturage batangiye gusubira muntara . Abenshi bafashe iki cyemezo kubera ikibazo cy' amikoro ingamba zo kwirinda iki cyorezo zizagira kumurimo bakoraga mumugi wa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS