Iri tangazo ryaje rikurikira irya PM Edouard Ngirente risa nk’ iryakuye umutima abanya Kigali batari bacye …

Nyuma y’ uko iri tangazo rigiye hanze , bamwe mubaturage batangiye gusubira muntara . Abenshi bafashe iki cyemezo kubera ikibazo cy’ amikoro ingamba zo kwirinda iki cyorezo zizagira kumurimo bakoraga mumugi wa Kigali. Hari kandi n ‘ abasenyewe muri iyi minsi , bari batuye muburyo Leta yemeza ko bunyuranye n’ amategeko bahawe ingurane y’ amafaranga 90 000 bakigira inama yo kwigendera nabo .

Bamwe batashye bakibona amabwiriza ya PM Ngirente
Abasore benshi barisubirira mucyaro bakoresheje uburyo buteye inkeke

Ibihe turimo birakomeye cyane ku umunyarwanda wo mumibereho iciriritse.

Ikibazo cy’ inzara kigarukanye ingufu kuburyo abanyarwanda benshi bahangayikishijwe n’ uko bashobora kuzakizira n’ ubwo Leta yemereye abakora ” imirimo y’ amaboko ” ubufasha bw’ amafunguro nkuko Prof Shyaka Anastaze yabivuze : “…niba hari urugo runaka koko rubabaye, rudafite icyo rusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus bakicwa n’inzara.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/03/IMG-20200322-WA0037.jpg?fit=299%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/03/IMG-20200322-WA0037.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSIri tangazo ryaje rikurikira irya PM Edouard Ngirente risa nk' iryakuye umutima abanya Kigali batari bacye ... Nyuma y' uko iri tangazo rigiye hanze , bamwe mubaturage batangiye gusubira muntara . Abenshi bafashe iki cyemezo kubera ikibazo cy' amikoro ingamba zo kwirinda iki cyorezo zizagira kumurimo bakoraga mumugi wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE