Abapositoro bashomereye barashishikarizwa na Leta kwinjira mu buhinzi bw’Urumogi.
Muri Kamena 2021 inama y’Abaminisitiri yasohoye iteka ku byerekeye ihingwa ry’Urumogi n’imikoreshereje yaryo ndetse n’ibijyanye narwo.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru gikoreshwa n’Inzego ziperereza Igihe.com, hagaragaramo igisa no kureshya abantu kwitabira ubuhinzi bw’Urumogi ndetse bigaragara ko uburyo bwo kubona ibyangombwa bisabwa ngo umuntu akore Ubuhinzi n’Ubucuruzi bw’iki gihingwa bworohejwe cyane kuburyo abantu babibona baciye ku Irembo.
Ibi nyamara bije nyuma y’iminsi humvikana imiborogo yabamwe mu bari abapasitoro mu matorero yafunzwe na RGB mu minsi yashize ndetse na Perezida Kagame Paul akaba yarabivuzeho bikumvikana ko aba bashomeri bakuriwe inzira ku murima ku bijyanye no kwongera gufungurirwa akazi. Mu busesenguzi bw’umwanditsi wacu, ibi bisa naho Leta yashatse kwereka aba bashomeri ko amadini atariyo business yonyine ishoboka mu Rwanda ahubwo ko n’Ubuhinzi bw’Urmogi ari andi mahirwe bakwiye kubyaza umusaruro, aha niho umwanditsi wacu ahera yibaza aho FPR na Kagame baba berekeza igihugu? Biracyaza, ntumukabe kuri y’Inyenyeri…
@shema_Rwa