Uhugarariye u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza yabigarutseho mu gikorwa cy’ubusabane aho Abanyarwanda batuye mu karere ka West Midlands bahuriye hamwe mu gikorwa cyo gusabana hagati yabo tariki ya 28 Ukuboza, 2013, mu mujyi wa Coventry.

Williams Nkurunziza, Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza avuga ijambo mu busabane

Williams Nkurunziza, Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza avuga ijambo mu busabane

Iki gikorwa cy’ubusabane  bise ‘West midlands Rwandan Diaspora get together’ cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bwongereza mu gace ka Midlands ‘West Midlands Rwandan Community Association’ (WM-RCA).

Ibirori byabereye mu mujyi wa Coventry byahuruje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bose hamwe 300.

Umuyobozi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza uwo bita ‘High Commissioner of Rwanda in UK’, Williams Nkurunziza yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari ziteraniye muri ibyo birori.

Ashingiye ku mubare mwinshi w’Abanyarwanda bari bateraniye aho yavuze ko izi ari imbaraga zikomeye, ko igisigaye ari ukuzishyira hamwe bakiyubaka bakihesha agaciro.

Yagize ati “Mugomba gutekereza kure  mukiyubaka mu ngo zanyu no mu miryango ibahuza nk’Abanyarwanda. Ibyo nimubikora muzaba mwubaka igihugu cyanyu cy’ u Rwanda.”

Yashimiye kandi urubyiruko mu kwitabira ibyo birori cyane cyane abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Birmingham University bari baje kwifatanya n’abandi Banyarwanda.

Yavuze ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo arushishikariza kwiga neza no kwitwara neza nk’Abanyarwanda.

Ati “Nimwe duhanzeho amaso ejo hazaza.”

Umugore ukuriye abandi baba mu mujyi wa Birmingham yabwiye abari aho ko igikorwa batekereje gukora ari cyiza kandi ko abagore bo muri Diaspora bafite uruhare runini mu kwigisha umuco nyarwanda abana n’urubyiruko aho bari.

Ngabonzima J.Bosco ukuriye ishyirahamwe ry'Abanyarwanda baba muri Midlands ageza ijambo ku bari bitabiriye

Ngabonzima J.Bosco ukuriye ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Midlands ageza ijambo ku bari bitabiriye

Bosco Ngabonzima, uhagarariye Abanyarwanda bo muri West Midlands yibukije abanyamuryango b’ihuriro ko umuryango  ari uwabo ko bagomba gushyira hamwe mu kuwubaka ugakomera no kwihesha agaciro ndetse no gukunda igihugu cyabo.

Uhagariye u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza aganira n'abandi Banayarwanda

Uhagariye u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza aganira n’abandi Banayarwanda

Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa ari rwinshi

Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa ari rwinshi

 

 

Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa ari rwinshi

Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa ari rwinshi

Umuseke

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Williams-Nkurunziza-Uhagarariye-u-Rwanda-mu-Bwongereza-avuga-ijambo-mu-busabane.png?fit=640%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Williams-Nkurunziza-Uhagarariye-u-Rwanda-mu-Bwongereza-avuga-ijambo-mu-busabane.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSUhugarariye u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza yabigarutseho mu gikorwa cy’ubusabane aho Abanyarwanda batuye mu karere ka West Midlands bahuriye hamwe mu gikorwa cyo gusabana hagati yabo tariki ya 28 Ukuboza, 2013, mu mujyi wa Coventry. Williams Nkurunziza, Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza avuga ijambo mu busabane Iki gikorwa cy’ubusabane  bise ‘West midlands...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE