Mugihe ruswa y’igitsina imaze igihe  ivuza ubuhuha murwanda igeze mumashuri yisumbuye  ( secondaire ), abanyeshuri b’abangavu bagera kuri 18 000 bakaba  batwara inda buri mwaka ntibanashore gusubira mw’ ishuri bamaze kubyara  kubera ko bannyuzurwa.

Ikibazo cy’ imyambarire y’abanyeshuri babakobwa babangavu , Amb. Nduhungirehe  aracyoroshya yirengagije ko sosiete nyarwanda itarabasha kwiga kugisubizo cy’ abo bana bashukwa  nabagabo bangana nkawe bakabangiriza ubuzima.

Nimba koko uburenganzira bw’abanyarwandakazi hari icyo bumubwiye , ntiyabaza aho 64% y’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda  ,igizwe n’abanyarwandakazi, igeze yiga kuburere no kumyigire yabo  aho kujijisha aganira kumajipo yacu?

Mu byukuri  societe nyarwanda , n ‘ahandi hose ku isi ifata umuntu wese ihereye k’ ukuntu aboneka ( presentation).  Sinzi rero nimba kwiyandarika asanga aribyo bikwiye kuturanga. Biratangaje kandi kubona na Minisitiri w’ ubutabera yemera icyo gitekerezo kigayitse akagishyigikira .

Muraturoga mudusekera.

 

Christine Muhirwa