Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke yatangaje ko Umucuruzi wo muri Uganda  yiciwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi. Ibyo byatumye kuri uyu wa gatanu haba imyigaragambyo yoroheje yabereye ku mupaka wa Katuna ahagana ku gice cya Uganda.
Bivugwa ko nyakwigendera yakongokeye muri iyi modoka

Kubera iyi myigaragambyo y’abagande inzego zibishinzwe ku bihugu byombi (u Rwanda na Uganda) zihutiye gukemura iki kibazo mu rwego rwo kugira ngo imyigaragambo ihoshe.

Ubwo twavuganaga n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, yadutangarije ko iyo myigaragambyo yoroheje yarangiye. Police ikaba iri gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi.

Tinyinondi Dickson wiciwe ahitwa Rwafandi mu murenge wa Rutare Akarere ka Gicumbi, urupfu rwe rwateje umwuka mubi ku bagande batuye hakurya y’umupaka w’u Rwanda ku buryo kuri uyu wa 17 Mutarama abanyarwanda bamwe birinze kwambuka bagana hakurya muri Uganda nk’uko bisanzwe batinya umujinya w’abagande bagaragarije mu myigaragambyo bakoze.

Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Cyokwijuka Julian, yavuze ko David wakoraga akazi ko kuvunja amafaranga ku mupaka yishwe ahagana saa mbili z’ijoro avuye i Kigali kuvunjisha azanye amadorari.

Abamwishe ngo bamuvanye mu muhanda bamujyana we n’imodoka ye kumwicira no kumwambura utwe ruguru mu gashyamba ahitaruye umuhanda.

Umupaka wa Katuna ku ruhande rwa Uganda/photo Internet

Umupaka wa Katuna ku ruhande rwa Uganda/photo Internet

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero we yatangarije Chimpreports ko yasabye abo bireba guhagarika imyigaragambo yaberaga ku mupaka wa Gatuna wegeranye n’u Rwanda.

Kabonero yagize ati “Twafashe ingamba zo kugarura umutekano nyuma y’imyigaragambo yari yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi. Turimo gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe ngo abishe uriya mucuruzi batabwe muri yombi.”

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mucuruzi yaguye mu gico cy’abajura, ubwo yari avuye mu Rwanda mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Kugeza ubu amakuru ahari aravuga ko abamwishe baba bashakaga kumwambura amafaranga ye, nubwo nyuma yo kumwica bahise bashumika n’imodoka yagendagamo igashya.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/imodoka_yahiye1-2.jpg?fit=395%2C260&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/imodoka_yahiye1-2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSInkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke yatangaje ko Umucuruzi wo muri Uganda  yiciwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi. Ibyo byatumye kuri uyu wa gatanu haba imyigaragambyo yoroheje yabereye ku mupaka wa Katuna ahagana ku gice cya Uganda. Bivugwa ko nyakwigendera yakongokeye muri iyi modoka Kubera iyi myigaragambyo y’abagande inzego...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE