Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera yihutiye guhakana  uruhare rw’ u Rwanda mu mirambo yongeye kugaragara mukiyaga cya Rweru  avuga ko ngo iyo mirambo iboneka ku ruhande rw’u Burundi gusa kuburyo ntaho yahurira n’u Rwanda ; kuri we ngo igomba kubazwa u Burundi !

Aratinyuka ati :“Twebwe ntitwica abantu, ibibazo biri iwabo. Ntawe utazi ubwicanyi bubera mu Burundi kuva muri 2015 kugeza ubu, ntabwo rero ibyo bibazo bakwiye kubitwerera u Rwanda, ahubwo bakwiye kubishakira umuti iwabo”.

Najye nti aba se bazize nde Commissioner Kabera,  wamushinyaguzi we??? Ko mwatumazeho basaza bacu, ko mwapfakaje bashiki banyu ko mwishe ba data na ba data bacu n’ abana bacu benewanyu mwa binywamaraso mwe !

Amakuru inyenyeri yashoboye kubona kubyerekeye iyo mirambo yongeye kugaragara muri Rweru ni uko kuruhande rw’ u Burundi  iperereza rikiri gukorwa kugirango imvo nimvano yayo imenyekane .

Kuruhande rw’ u Rwanda rwo ,  kubera ukuntu leta yatumenyereje ubwicanyi  n’ ibinyoma bikurikizwa ubwo bwicanyi , ahabonetse imirambo hose umuntu ahita yisobanurira ko ari yo bazize   na mbere y’ uko byemezwa.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-121.jpg?fit=873%2C491&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-121.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONUmuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera yihutiye guhakana  uruhare rw’ u Rwanda mu mirambo yongeye kugaragara mukiyaga cya Rweru  avuga ko ngo iyo mirambo iboneka ku ruhande rw’u Burundi gusa kuburyo ntaho yahurira n’u Rwanda ; kuri we ngo igomba kubazwa u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE